Gateka Esther uzwi nka DJ Briane yabatijwe mu mazi menshi

657

Gateka Esther uzwi cyane mu ruhamdo rw’imyidagaduro mu Rwanda nka DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church, biba ikimenyetso cy’uko yemeye Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.

Uyu mubatizo wabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024, abatizwa mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

Akimara kubatizwa, yahise anyarukira ku rukuta rwe rwe rwa X abwira benshi mu bakurikira ko yamaze kwakira agakiza, ko yamaze kuba icyaremwe gishya.

Yagize ati:“Ndi uwawe ubu n’iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni wowe niringiye ubu n’iteka ryose.”

DJ Brianne azwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda aho avangavanga imiziki, akaba aribyo yagize umwuga, mu minsi mike ishize yavugwagaho kuba yaribagishije ikibuno bituma agira imiterere myiza itandukanye n’iyo yari afite mbere.

Comments are closed.