DJ Sonia yifatiye mu gahanga DJ Adams wari uherutse kwibasira aba DJs bo mu Rwanda

266

Dj Sonia umwe mu bakomeye mu Rwanda yanze kuripfana asubiza DJ Adams wari uherutse kwibasira aba DJs bo mu Rwanda abita ba Kibarabaswa.

Nyuma y’aho umugabo w’umuvangavanzi w’imiziki uzwi nka DJ Adams asohoye amagambo ameze nk’ari gushotora abandi bavangavanga imiziki (DJs) mu Rwanda aho yavuze ko mu gihugu nta mu DJ n’umwe uhari ndetse ko n’abahari batazi ibyo bakora, uyuy mugabo yakomeje avuga ko abarimo Dj Sonia, Dj Brianne na Dj Toxyk bagezweho mu Rwanda ari ba Kibarabaswa, uwitwaKAYITESI Sonia cyangwa Dj Sonia yanze kuripfana asubiza Dj Adams ndetse anamwifatira mu gahanga amubwira ko uno mwaka ari uwo gukora abantu bakava mu magambo, ati:”Uyu mwaka ni uwo gukora, tuve mu magambo gusa ahubwo dukore

Uyu mukobwa kandi mu butumwa yanyujije kuri X yabajije uyu mugabo kugeza ubu udafite aho akorera hazwi yagize ati:”Harya ngo aba Djs bose ni kibarabaswa? Ni ukuri? Harya wowe wiyemera ukorera hehe? Bagusanga hehe?

Uyu mukobwa yibukije Dj Adams yatangiye ku Dija bamwe muri bo batari bavuka, ko ahubwo bagenda batera imbere undi we akaguma mu magmbo gusa, yagize ati:”Imyaka umaze mu bu DJ bamwe mubo wita Kibarabaswa ntibari bwavuke, batwitse urihe? Turi muri 2024 amagambo make, ibikorwa byinshi”

DJ Adams yagize icyo avuga kuri Sonia wamwibasiye

Mbere gato y’uko yinjira mu kiganiro cyo kuri uyu wa gatanu, Dj Adams yabwiwe na bagenzi be ko hari abari kumwibasira nyuma y’aho agize abo yita ba Kibarabaswa, nawe mu magambo arimo ubwishongozi bwinshi ati:”Utwo twana tw’ejo nituze duhangane, usibye natwo n’abandi bitwa ko ari bakuru baragerageje barananirwa, nta bwoba mbafitiye, niba biyaminira baze muri ino ntambara”

DJ Adams ni umwe mu bantu bazi umuziki mu Rwanda, ndetse niwe wazanye ijambo “Gushishura” ijambo ryatumye bamwe mu bahanzi nyarwanda bava mu byo gukopera indirimbo z’abandi ahubwo batangira gukora umwimerere wabo, azwiho kuba yarahanganye mu by’amagambo n’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda ariko bikanga akabananira, yagiye ashyira hanze ubujura bwa bamwe mu bahanzi akabita abanebwe aho byateje ikibazo hagati ye na Tom Close, ndetse na KNC.

Comments are closed.