Djihad na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka itanu.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina.
Amashusho baregwa gusakaza ni ay’umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yatanze ikirego yemera ko yifashe amashusho akora imibonano mpuzabitsina ku bushake kandi akayabika kuri email ye ariko kuko Ishimwe Patrick (Pazzo man) wari umujyanama we ngo yaje kuyamanura (Downloading) akayasangiza Kalisa John ngo wamufashije kuyakwirakwiza.
Yampano yavuze ko Djihad yafashe amashusho ye akora imibonano mpuzabitsana akayashyira kuri status ye ya WhatsApp.
Kalisa John we ngo yahaye Papa Cyangwe ‘screenshot’ y’amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina. Bwagaragaje ko ayo mashusho yayasabye Papy Nesta bareganwa kandi ko ngo yari agamije kuyikwirakwiza.
Kalisa John yahakanye ibyo gutangaza ayo mashusho, avuga ko ayasaba atari agamije kuyatangaza kandi ko nta muntu n’umwe yari agamije kuyasangiza.
Ishimwe François Xavier yemeye ko telefoni ye ari yo yakoreshejwe mu guhererekanya amashusho ya Yampano ariko akavuga ko hari umukozi bari baturanye ari na we wakundaga kuyikoresha.
Ubushinjacyaha bwerekanye ko yacaga abantu amafaranga 200 Frw cyangwa 100 Frw kugira ngo aboherereze amashusho ya Yampano.
Telefoni ye kandi ngo yasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni yasangizaga abantu abanje kubaca amafaranga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabaga muri group ya WhatsApp, isangirizwamo amashusho y’urukozasoni ihuriweho n’abo mu Rwanda, u Burundi na Uganda.
Bwerekanye kandi ko muri telefoni ye hasanzwe ibiciro byerekana ko kwigisha imibonano mpuzabitsina ari 10.000 Frw, guhuza umuntu n’umukunzi ari 5.000 Frw, amashusho yigisha gukora imibonano mpuzabitsina yishyurwa 5.000 Frw, gukoresha uburyo bwo guhamagara imbona nkubone ‘Video call’ mu gukora imibonano mpuzabitsina ni 15.000 Frw.
Muri telefone ye kandi harimo amakuru agaragaza ko guhuza umuntu n’umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa sugar mummy ari 30.000 Frw, gukora imibonano mpuzabitsina online ni 10.000 Frw, guhabwa amashusho y’urukozasoni nyarwanda ni 10.000 FRw, aya Baltazar ni 5.000 Frw, iya ya Mpano ni 5.000 Frw, mu gihe kuguhuza n’umugore muzabana ari 30.000 Frw.
Kuri Uzabakiriho uzwi nka Djihad hagaragajwe ko kuri ‘status’ ye ya WhatsApp yashyizeho amashusho ya Yampano akora iminonano mpuzabitsina.
Bwavuze ko hari video ya Djihad aririmba anakoma ingoma avuga ko imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye “ariko mwihangane gitare ari ku ngoma.”
Bwerekanye ko hari group ya WhatsApp yari abereye admin yarimo abantu barenga 989 kandi yashyizwemo amashusho ya Yampano.
Hari kandi ubuhamya bwa Eric Semuhungu na Gatete Sharon bavuga ko babonye amashusho ya Yampano yashyizwe kuri status ya Djihad.
Djihadi yabwiye Urukiko ko atigeze yohereza umuntu n’umwe amashusho y’urukozasoni, akemera ko yayabonye muri ya group ya WhatsApp.
Ati “Ndi imbere yanyu, nta muntu n’umwe nigeze noherereza ayo mashusho kubera ko nzi ko bigize icyaha.”
Yerekanye ko ubuhamya bwa Semuhungu butavugisha ukuri kandi ko yabutanze bishingiye ku bibazo bari bafitanye, byo kuba yaramukozeho inkuru ubwo yaburanaga ari muri Amerika.
Yasabye Urukiko kumurenganura rukamugira umwere kuko nta cyaha yakoze.
Kwizera Nestor yemeye ko ayo mashusho yayahawe akayohereza abantu babiri barimo na Kalisa John kandi ko yayabonye na we yaramaze kugera hanze.
Yasobanuriye urukiko ko atigeze ayasangiza abandi bantu, asaba kugirwa umwere ku byaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko kwakira ikirego cyabwo, rugahamya abaregwa icyaha rubakurikiranyeho, bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri buri umwe.
Abaregwa bose bireguye bahakana ibyaha, bagasaba urukiko ko rwabarenganura, bagahabwa ubutabera.
Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzasomwa saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 27 Gashyantare 2026.
Comments are closed.