Dominiko w’Imyaka 85 Akurikiranyweho Icyaha cyo Kurarana no gusambanya Umwana w’umuturanyi w’Imyaka 7

16,632

Umusaza MUNYAMPONZI Dominique ufite imyaka 85 y’amavuko ari mu mubako y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka irindwi.

Bwana MUNYAMPONZI Dominique usanzwe atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo ari mu maboko y’urwego rw’igihugu cy’bugenzacyaha RIB nyuma yaho havumburiwe amakuru yuko yararanye ndetse agasambanya akana k’agakobwa k’imyaka irindwi gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo madame CHANTAL UWAMWIZA yemeje iby’aya makuru avuga ko abaturage aribo batanze amakuru yuko uno musaza w’imyaka 85 yararanye n’aka kana k’imyaka 7 y’amavuko niko gushyikirizwa inzego z’umutekano. Uno mwana uvuka kuri bwana J.de Dieu  KUBWIMANA na TUYIZERE Chantal yabaga kwa nyirakuru aho yari aturanye n’uyu musaza.

Ubuvugizi bw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB nabwo bwemeje iby’aya makuru ndetse busaba ababyeyi gukurikirana cyane abana babo. Kano gakobwa kajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo bizwi nk’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo harebwe niba ata bindi bibazo bidasanzwe uwo mwana yagize, mu gihe uno musaza ari mu maboko y’abashinzwe umutekano ndetse akaba yemeye ko yararanye ndetse akanasambanya  uno mwana utari gutangarizwa amazina.

Ikibazo cyo gusambanya abana bato kimaze gufata indi ntera ku buryo kuri uyu wa mbere cyigiwe mu nteko ishingamategeko ndetse kinagaragazwa nk’ikibazo gikomeye kibangamiye umuryango Nyarwanda.

Comments are closed.