Dore ibihug 10 aho gusomana cyangwa guhoberana mu ruhame ari icyaha

9,494
Kwibuka30

Nubwo benshi bavuga ko guhoberana cyangwa gusomana ari ikintu kiza ku buzima bw’umuntu, ndetse bamwe na bamwe mu bihugu bitandukanye bakabikorera mu ruhame, ariko hari ibindi bihugu aho gusomana cyangwa guhoberana mu ruhame ari icyaha gihanirwa.

Uru ni urutonde rw’ibihugu 10 aho guhoberana cyangwa gusomana mu ruhame ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

1. Qatar

Igihugu cya Qatar ni kimwe mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini rya Islam, muri icyo gihugu, guhoberana cyangwa gusomana mu ruhame nu ikizira, kabone n’iyo mwaba mufite amasano ya hafi, nabwo ntibyemewe.

2. India

Ubuhinde ni igihugu kinini, ni nacyo gihugu kiza ku mwanya wa kabiri w’ibihugu bituwe cyane ku isi nyuma y’Ubushinwa, Igihugu cy’Ubuhinde cyamenyekanye cyane muri filimi z’impinde ndetse kuri ubu Abahinde basigaye bakora filimi z’urukundo bakunze kwita “Impinde” bitandukanye na mbere bakinaga filimi z’imirwano, nubwo bimeze bityo, muri icyo gihugu gusomana no guhoberana biremewe, ariko birabujijwe ko nikorerwa mu ruhamw rwa benshi, bifatwa nk’icyaha.

3. Ubushinwa

Ubushinwa nicyo gihugu gituwe cyane ku isi, nubwo nta tegeko rihana umuntu wasomaniye mu ruhame mu buryo bwimbitse, cyangwa uhoberana n’undi mu ruhame, ariko umuco wo muri icyo gihugu ntibyemewe gukorera ibyo bikorwa mu ruhame.

4. Dubai

Dubai kimwe mu bihugu bikorerwamo ubucuruzi bukomeye hano ku isi, Dubai nacyo ni igihugu kiganjemo abasiramu, muri icyo gihugu naho gusomana cyangwa guhoberana mu ruhame ntibyemewe.

5. Thailand

Muri Thailand naho, guhoberana cyangwa gusomana kw’abahuje ibitsina cyangwa abatabihuje bikorewe mu ruhame nabyo ntibyemewe.

Kwibuka30

6. Indonesia

Iki gihugu nicyo gifite umubare munini w’abasilamu ku isi ku rugero ruri hejuru ya 99%, guhoberana no gusomana mu ruhame ni icyaha cyagufungisha ndetse ukaba wahabwa igihano kitari munsi y’imyaka 5.

7. Kaminuza ya Zimabwe

Muri ino kaminuza nkuru ya Zimbabwe nabwo guhoberana no gusomana mu ruhame ni icyaha.

8. Misiri

Igihugu cya Misiri ni kimwe mu bihugu by’Abarabu nacyo kiganjemo abayoboke b’idini rya Islam, naho gusomana no guhoberana mu ruhame ni icyaha gihanirwa.

9. Vietnam

Muri kino gihugu nabwo, umuco n’imigenzo yacyo ntiyemera ko abantu basomanira mu ruhame

10. Iran

Ni igihugu aho abaturage baho biganjemo abasilamu, gusomana cyangwa gohoberanira mu ruhame birahanirwa.

Ubwo rero uramutse uhisemo kujyana n’umukunzi wawe muri kimwe muri bino bihugu, ntuzibeshye ngo usome cyangwa uhobere umukunzi wawe mu ruhame.

Leave A Reply

Your email address will not be published.