Dore ibihugu byo muri Africa bitegereje kuzatora abayobozi babyo muri 2024

4,544
Kwibuka30

Kimwe cya gatatu cy’ibihugu byinshi muri Africa, gifite abaturage bategereje kwitorera abayobozi bacyo muri uyu mwaka mushya dutangiye nyuma y’uko ababyo bazaba barangije manda y’imyaka itegeko nshinga ry’ibihugu byabo ribemerera. Ibyo bihugu ni ibi bikurikira:

1.Senegal: Ni igihugu gituwe n’abasaga miliyoni 18, bazaba bategereje kwitorera umukuru w’igihugu ku itariki ya 25 Mutarama, 2024. Ni kun shuro ye ya mbere president Macky Sall azaba anyuze mu matora kuva yaba perezida wa Senegal kuva muri 2012. N’ubwo hari bamwe mu batavuga rumwe n’uyu muyobozi bashatse kwanga ko yongera kwiyamamaza, inama yabereye ku rubuga rwa Facebook tariki 31 Ukuboza, 2023 yanzuye ko agomba kongera kwiyamamaza.

2. Mali: Abatuye iki gihugu nabo bategerezanyije amatsiko uyu munsi uteganyijwe hagati ya tariki 4 kugeza ku ya 18 Gashyantare, 2023 nk’uko umuvugizi w’iyi leta Abdoulaye Maiga  yabitangaje, aho abasaga miliyoni 23.6 bazamenya ugiye kuyobora iki gihugu.

3. Afrurika Y’epfo: Ni igihugu gituwe n’abasaga miliyoni 60.7 bazaba bategereje gutora abadepite b’icyo gihugu banizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bagendera kuri demokarasi. Ibi babigezeho nyuma y’intambara ikomeye yo kurwanya ivangura yarwanywe n’abarimo Nelson Madiba Mandela umaze imyaka irenga 10 yitabye Imana.

4.U Rwanda. Ku itariki 15 Nyakanga, abanyarwanda bujuje imyaka ibemerera gutora, bazazinduka batera igikumwe ku muyibozi ubereye u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 14.3 nk’uko ibarura ry’umwaka ushoze ryabigaragaje.

5. Chad: Mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka nibwo biteganyijwe ko hazaba amatora y’umukuru w’icyo gihugu, aho abasaga miliyoni 18.6 bazatora uzasimbura ku ntebe y’ubutegetsi Mahamat Idriss Déby Itno wafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021 nyuma y’urupfu rwa se  Idriss Déby, wari umaze imyaka 33 ku ntebe y’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

6. Tunisia: Mu kwezi kwa cumi nibwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu, aho Kais Saeid wamaze no gutanga ubusabe bwo kwiyamamaza kugira ngo aziyongeze manda yo kuyobora abasaga miliyoni 12.5, ndetse agakomeza no kurwana n’ikibazo cyo guta agaciro kw’ifaranga kw’idenari rya Tunisia, n’ibura ry’akazi ku bantu benshi.

7. Ghana. Mu Ukuboza k’uyu mwaka dutangiye nibwo abatuye iki gihugu bazaba babukereye bagiye gutora umuyobozi mushya w’iki gihugu uzasimbura Nana Akufo-Addo, ndetse hakazanatorwa abadepite. Ni mugihe iki gihugu cyar5i kumaze iminsi gihanganye n’ibibazo by’ubukungu bitari byifashe neza mu gihugu ahanini bikanaterwa n’ingaruka z’intambara Uburusiya buhanganyemo na Ukraine.

Kwibuka30

8. Algeria: Mu mpera z’umwaka nibwo iki gihugu kiri mu bituwe cyane muri Afrika bijyana n’ubuso bwacyo kizaramutswa umuyobozi mushya , nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba. Ubwo aya matora aheruka, hari hiyamamaje abakandida 5, hakaba hategerejwe abaziyamamaza kuri iyi nshuro, baazavamo umwe uzayobora iki gihugu kinini muri Afurika nzima kikaba gituwe n’abasaga miliyoni 46.

Ibindi bihugu birimo :

9.Comorros: Iki gihugu kigizwe n’ibirwa gituwe n’abasaga 186,000 giteganyijwemo amatora y’umukuru w’igihugu ku wa 14 Mutarama, 2024

10. Togo: N’ubwo itariki y’amatora itaratangazwa, bizwi ko mu mezi ya mbere y’uyu mwaka aribwo hazaba amatora y’intumwa za rubanda z’abasaga miliyoni 9.2 batuye iki gihugu.

11. Madagascar: Abagera kuri miliyoni 30.7 biteganyijwe ko bazamenya umukuru w’iki gihugu mushya muri Gicurasi, 2024

12. Mauritania: Ku itariki ya 22 Kamena, 2024 nibwo abanyagihugu bazazindukira mu matora y’umukuru w’igihugu, aho abaturage miliyoni 4.9 bazagerna ugomba gusimbura Mohammed Ould Ghazouani.

13. Mozambique: Abasaga miliyoni 34.4 batuye iki gihugu, bazazindukira mu matora ku ya 09 Ukwakira, 2024 batora usimbura Philippe Nyusi

14. Botswana: Muri uyu mwaka, muri iki gihugu hazaba amatora y’abadepite, mu Ukwakira, ndetse ninancyo gikorwa gikomeye abatuye iki gihugu bagera kuri miliyoni 2.7 bategereje.

15. Sudani Y’Epfo: Mu mpera z’uyu mwaka nibwo hazabaho amatora y’umukuru w’iki gihugu ndetse n’abadepite ku basaga milliyoni 11.2.

Ibindi bihugu birimo Burkinafaso, Mauritius, Namibia na Guinea Bissau vuba aha bizatangaza igihe amatora y’abakuru b’ibyo bihugu azabera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.