Dore ibyavuye mu mubonano wa Perezida Kagame na Samia Hassan wa Tanzaniya.

3,344
Samia Suluhu na Paul Kagame baganiriye ku bireba ibihugu byabo, ibireba akarere n'ahandi
Hasinywe amasezerano atari make hagati y’u Rwanda na Tanzaniya harimo n’aya gari ya moshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo Madame Samia Hassan prezida wa repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya yageraga i Kigali ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Prezida Kagame Paul.

Nyuma y’ibiganiro byabo bombi byakozwe mu mwiherero, abo bayobozi babiri bakoze inama n’abanyamakuru n’ubwo bwose abanyamakuru batari bemerewe kubaza ibibazo usibye kwakira ubutumwa bwabagenewe.

Muri ubwo butumwa, Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye cyane Prezida Paul Kagame wamuhaye ubutumire, anavuga ko ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya ari ibihugu by’inshuti kuva kera, yongera ashimira uburyo igihugu cy’u Rwanda cyababaye hafi igihe uwari perezida w’icyo gihugu nyakwigendera John Pombe Magufuli yitabaga Imana.

Image
Prezida Samia Suluhu yakiriwe na Prezida wa repubulika Paul Kagame.

Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza imibanire myiza y’ibihugu byabo, no gushakira inyungu z’iterambere ibihugu byombi.

Madame Samia Suluhu Hassan yakomeje avuga ko basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburezi, ubugenzuzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, n’ikoranabuhanga.

Prezida Kagame w’u Rwanda yafashe ijambo nawe atangira ashimira Prezida Samia Suluhu kuko yitabiriye ubutumire bwe, nawe yavuze ko igihugu cya Tanzaniya ari igihugu cy’inshuti kuva kera.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kwihutisha gukira kw’ibihugu byombi ingaruka za Covid-19.

Aba bayobozi bombi bongeye baganira ku mishinga yindi ikomeye harimo umushinga wa gari ya moshi hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, ibijyanye no gutunganya amata, n’ibijyanye n’icyambu.

Samia Suluhu Hassan yavuze ko amasezerano y’ibihugu byombi agomba guteza imbere ubukungu mu nyumgu z’impande zombi.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.