Mupenzi Eto’o mu basenye umupira w’u Rwanda

8,560
Kwibuka30

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, barashyira mu majwi umukozi ushinzwe igura n’igurisha muri APR FC, Mupenzi Eto’o ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko aganisha ahabi Ikipe y’Ingabo.

Bamwe mu bakunzi b‘Umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kubihirwa n’ibihe urimo ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko uri kugana ahabi mu gihe nta cyaba gikozwe.

Nubwo hari byinshi bituma umupira w’u Rwanda ugana ahabi, ariko hari n’abantu bari gushyirwa mu majwi mu bafite uruhare runini mu kuwuganisha ahabi.

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n‘igurisha abakinnyi muri APR FC, yashyizwe mu majwi na bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda batifuje ko amazina yabo ajya hanze.

Umwe yagize ati “Nyamara ababishinzwe bakumire Eto’o hakiri kare kuko ari kutwicira umupira umupira ataretse na APR FC.“

Undi ati “Njye nibaza niba nk‘abakinnyi agurira Ikipe y’Ingabo baba bakenewe cyangwa hari ibindi bibyihishe inyuma. Kuki Eto’o akunda gukora amanyanga mu bakinnyi akura mu makipe yandi? Reba Keddy uko yagiye, ejobundi twumvise ibye na Seifu, reba abana bose yaguriye Ikipe y’Ingabo. Bashatse bamukumira hakiri kare.“

Undi yagize ati “Ese ubu ntibabona ko mu bari kwica umupira w’u Rwanda na Mupenzi Eto’o arimo koko? Cyakora Imana Izabimubaze.“

Abavuga ibi babishingira ku byakomeje kwibazwa na benshi mu bakinnyi APR FC yagiye ikura mu yandi makipe kandi bagifite amasezerano.

Kuri Nsanzimfura Keddy:

Ni umusore umaze umwaka umwe muri APR FC. Gusa mu kuva muri Kiyovu Sports byasabye ko hamenyekana amasezerano yari yaragiranye n’uyu mukinnyi, ariko biciye ku babyeyi be.

Icyo gihe Eto’o yumvikanye yeguza Ntarindwa Thèodore wari Visi perezida wa Kiyovu Sports kuko Mupenzi yavugaga ko Ntarindwa atari umuyobozi ukwiye kuyobora Ikipe ifite izina nka Kiyovu bitewe n’icyo yise amakosa yabaye mu masezerano ya Keddy.

Kuri Niyonzima Olivier ‘Seifu‘:

Mu Minsi ishize humvikanye kutumvikana hagati ya Mupenzi Eto’o na Niyonzima Olivier ukina hagati muri APR FC. Ahanini icyavuzwe ni uko Eto’o yifuzaga ko Seifu yakongera amasezerano y’imyaka ibiri ariko ntibumvikane ku mafaranga uyu mukinnyi yahabwaga.

Kwibuka30

Aha niho havuzwe ko Niyonzima yaba yaritwaye nabi agasohoka mu mwiherero w’Ikipe ye kandi nta ruhushya yabiherewe. Gusa amakuru Indorerwamo yamenye ni uko Mupenzi Eto’o yaba yaranavuganye nabi na Seifu nubwo nta numwe wabyemera muri aba babiri bijyanye n’Ikipe bafitemo akazi.

Nyuma yo kubanza kugorana, Seifu byarangiye yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse binavugwa ko yaba yarahawe Miliyoni 25 Frw.

Kuri Nishimwe Blaise:

Ni umusore ugifite amasezerano ya Rayon Sports FC angana n’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi ukina hagati, akomeje kwifuzwa na APR FC yifuje kumutangaho Miliyoni 25 Frw ariko Rayon igasaba Miliyoni 50 Frw.

Nyuma yo kudahuza ku giciro cyo kugura amasezerano y’uyu mukinnyi ngo yerekeze muri APR FC, amakuru avuga ko Mupenzi Eto’o ari mu bagiriye inama uyu musore yo kwandikira Rayon ayisaba kuvugurura amasezerano bafitanye.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yahawe miliyoni 1,5 Frw muri miliyoni 4 Frw, bisobanuye ko andi asigaye azayahabwa bitarenze amezi atatu.

Gusa, ibyo ntibyubahirijwe mu gihe muri Kamena, yahawe agera kuri miliyoni 1 Frw, hasigara agera kuri miliyoni 1,42 Frw.

Nyuma y’ibi byose hakomeje kugaruka izina Mupenzi Eto’o, biza byiyongera ku kirego aherutse kuregwa na Zitoni Remy ko yamuhaye angana na Miliyoni 8.3 Frw ngo amugurire imodoka mu Bubiligi ariko ntabikore bigatuma bajya mu Nkiko.

Kuri Byiringiro Lague:

Ni umusore wavuye mu Rwanda bwa mbere yerekeza mu Busuwisi, aho byabanje kuvugwa ko Eto’o yamuboneye ikipe ya FC zurich, ariko ntabwo byari ukuri uretse kuba iyi Kipe yarifashishijwe mu guha ubutumire Lague ngo abone uko abona Visa yo kujya mu Busuwisi.

Uyu musore yakoze igeragezwa inshuro ebyiri muri Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ariko riramutsinda nyamara Eto’o hari abo yari yahaye amakuru yo uyu musore yatsinze igeregezwa ndetse agiye gukina ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu musore ukina ku ruhande mu busatirizi, nanubu ntaragaruka mu Rwanda kuva yatsindwa igeragezwa ku nshuro ye ya kabiri.

Mu minsi ishize, APR FC yasinyishije abakinnyi barimo Kwitonda Alain wavuye muri Bugesera FC, Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Karera Hassan wavuye muri AS Kigali FC na Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes FC muri Mukura Victory Sports.

Mupenzi Eto’o yashyizwe mu majwi mu bari gusenya umupira w’u Rwanda
Leave A Reply

Your email address will not be published.