Dore umutonore w’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai izahembwa MISS Rwanda 2021

6,650

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abanya Kigali bamurikiwe imodoka nziza yo mu bwoko bwa Hyundai izahembwa nyampinga w’u Rwanda wa 2021.(Photo:Igihe.com)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Nibwo abasanzwe bategura amarushanwa ya Miss Rwanda bamurikiye rubanda imodoka izahembwa Miss Rwanda wa 2021, iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyndai Creta yashyizwe ahazwi nko kuri Rondpoint yo mu mugi kugira ngo Abanyamujyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bihere amaso iyo modoka y’igitonore izahembwa umwe mu bakobwa bamaze iminsi bari mu mwiherero ngo bazatoranywemo umwe ubahiga mu buranga n’ubwenge.

Urebye ku mbuga za internet zicururizwaho imodoka, usanga iyi modoka igurishwa mu byiciro bine bitewe n’umwihariko wa buri kimwe. Ihera ku madolari ibihumbi 21 y’amadolari ikagera ku bihumbi 26 by’amadolari.

Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 Frw gusa ni amafaranga ashobora kurenga kuko nk’ibyo biciro ni iby’ubwoko bwa 2020 mu gihe Miss Rwanda we azahabwa ubwoko bwa 2021 byitezwe ko izaba iri hejuru ya miliyoni 30 Frw.

Ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande amatora ya Miss Rwanda arakomeje, buri mukobwa ari gutorerwa kuri nimero yahawe kuva irushanwa ritangiye.

Uburyo bwo gutora bwo nta cyahindutse, abifashisha ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.