Prezida Kagame yakuye ku mirimo Prof. Shyaka amusimbuza GATABAZI yongera agarura GASANA.

7,116
Kwibuka30

Prezida KAGAME yaraye akuye ku mirimo Prof. SHYAKA Anastase wafatwaga nk’umwe mu ba ministre bize menshi, amusimbuza Bwana JMV Gatabazi wari Guverineri, yongera agarura mu mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari igihe ku gatebe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi banyuranye barimo abaminisitiri, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

Gatabazi Jean Marie Vianney wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbura SHYAKA Anastase.

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, mbere yaho akaba yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe gito cy’amezi icyenda, na we akaba yari yasimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse gupfa azize uburwayi.

Kwibuka30

Gatabazi yamenyekanye cyane  mu bukangurambaga bwo gushishikariza impunzi gutahuka, yanabaye umucungamutungo w’icyahoze ari Komini Kahi mu Ntara y’Umutara, anakora imirimo itandukanye mu nzego zindi za Leta.

Ku mwanya wa Guverineri, Minisitiri Gatabazi yasimbuwe na Dancilla Nyirarugero. Intara y’Amajyepfo yakomeje kuyoborwa na Kayitesi Alice, iy’Iburasirazuba ihabwa Gasana Emmanuel , mu gihe iy’Iburengerazuba yahawe Habitegeko François wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru.

Habyarimana Beata na we yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Soraya Hakuziyaremye na we wagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

The Profile: Prof Shyaka Anastase wasimbuye Kaboneka ku mwanya ni muntu  (...) - IBIGWI

Shyaka Anastase wari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yasimbujwe Gatabazi wari guverineri w’intara

Leave A Reply

Your email address will not be published.