Dr Gerardine wari ministre w’ubuhinzi n’ubworozi yasimbuwe n’uwari umunyamabanga we

3,578

Dr Mukeshimana Gérardine wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Aya mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023.

Dr Mukeshimana wakuwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yawugiyeho muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Dr Ildephonse Musafiri umusimbuye, we yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiyeho muri Kanama 2022, ni ukuvuga ko yari ataruzuza umwaka yinjiye muri iyi Minisiteri asimbuyemo uwari uyimazemo imyaka ikabakaba 10.

Nanone kandi Perezida Paul Kagame yakoze amavugurura mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho yashyizeho umuyobozi mukuru wacyo, ari we Dr Thelesphore Ndabamenye.

Nahi Clarisse Umutoni we yagizweUmuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Finance Officer) muri iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.

Comments are closed.