Dr MUNYAKAZI Isaac yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

7,517
Kwibuka30
UoK Dean appointed as Minister of State - University of Kigali

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu, naramuka ahamijwe ibyaha birimo kuba icyitso ku cyaha cya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka itanu.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Munyakazi gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu, ku cyaha kimwe gusa yari yarezwe cyo kuba icyitso ku cyaha cya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka itanu.

Kwibuka30

Muri ino nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com, iravuga ko mu gusoma umwanzuro kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yanzuye ko nubwo yarezwe icyaha kimwe, mu isesengura urukiko rwasanze harimo n’icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yari afite, mu nyungu ze bwite, bityo ahanishwa gufungwa imyaka 10, anacibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Gahima uregwa muri dosiye imwe na Dr Munyakazi we akurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke, cyakozwe hagati ya tariki 10 na 24 Ukuboza 2019 ubwo yifashishaga Dr Munyakazi, ngo atange ruswa yo gufasha ikigo cye Good Harvest School kuza mu myanya ya mbere gutangaza amanota yavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga ruswa rumuhanisha gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

Yaba Munyakazi cyangwa Gahima bareganwaga, nta n’umwe wari mu cyumba cy’urukiko icyakora rwarimo abiganjemo abo mu miryango yabo bari baje kumva imikirize yarwo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.