Ministri w’ibikorwa remezo yanyuzwe n’aho amavugurura y’ikibuga k’indege cya Rusizi ageze

8,331
Kwibuka30

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA) yatangaje ko yanyuzwe n’aho ibikorwa byo kuvugurura Ikibuga k’Indege cya Kamembe giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kubaka  imipaka n’Icyambu cya Rusizi bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ibikorwa byo kuvugurura Ikibuga k’Indege cya Kamembe byatangijwe guhera mu mwaka wa 2015, ubwo byagaragaraga ko kimaze gusaza mu buryo bukabije, cyane ko mu myaka irenga 60 cyari kimaze, cyari kitarasanzwa mu buryo busambye.

Kuri ubu ibikorwa byo kuvugurura icyo kibuga k’indege bikorwa mu byiciro bitandukanye. Kuri ubu ikiciro kigezweho ni icyo gushyirwamo amatara kugira ngo kijye cyakira n’indege zikora ingendo z’ijoro ndetse na camera zicunga umutekano.

Icyo kibuga k’indege ni cyo cya mbere cyageze mu Rwanda mu mwaka wa 1939.

Icyambu cya Rusizi na cyo ni cyambu kizafasha mu bwikorezi bw’amazi n’ubuhahirane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri Amb. Gatete yagaragarijwe ko ibikorwa byo kucyubaka bigeze ku kigero cya 16%.

Kwibuka30

Iyubakwa ry’icyo cyambu byadindijwe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’abatekinisiye bagombaga kucyubaka baturutse hanze y’Igihugu ntibabonye uko baza ku gihe.  Biteganyijwe ko icyo cyambu kizaba kirangiye  bitarenze  muri Nyakanga 2021.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver gatete yagiriye mu Karere ka Rusizi kuyi uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, yasuye ibyo bikorwa remezo areba aho bigeze byubakwa akaba yari aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi.

Indi mishinga basuye irimo uwo kubaka imipaka ya Rusizi I & II, umuhanda Kamembe -Bugarama n’indi mihanda itandukanye mu Karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.