Dr Ngirente Edouard yarahiriye kongera kuba minisitiri w’Intebe.

266

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2024 mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Nyuma y’itangazo rimushyiraho ryo kongera kuba Minisitiri w’Intebe muri manda nshya y’imyaka 5 iri imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wakiriye indahiro ya Dr Ngirente Eduard, ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye.

Bikaba biteganyijwe ko mu minsi itarenze 15 Dr. Ngirente na we aba yashyizeho abagize Guverinoma, bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Abikora amaze kugisha inama Perezida wa Repubulika.

Comments are closed.