Nyuma yo kutumvikana n’umuyobozi bwa Sadate, SKOL yasubukuye ibiganiro n’ubuyobozi bushya bwa Rayon Sport

7,000
Umuyobozi wa Skol yavuze ko Perezida wa Rayon Sports nta ndangagaciro agira  mu byo akora - IGIRE

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC, mu gihe cy’iminsi 30 y’inzibacyuho, biciye ku ibaruwa yashyizweho umukono na Murenzi Abdallah, bwatangaje ko bwishimira ko bwasubukuye ibiganiro n’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, ari we uruganda rwenga rwa SKOL rutari rukirebana neza na komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

Hari hashize iminsi, hari mubano hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe bwa Rayon Sports FC ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (SKOL), ku bijyanye n’ibyo uru ruganda rushora muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Uyu mubano waje agatotsi, ahanini bitewe n’uko Munyakazi Sadate yagaragarije ubuyobozi bwa SKOL mu Rwanda, ko ibyo rutanga muri Rayon Sporrts FC bikwiye kwiyongera, ariko ubuyobozi bwo bukaba butarabashije guhita bubyumva byihuse.

Nyuma y’aho RGB ihaye inshingano Murenzi Abdallah, zo kuyobora Rayon Sports FC mu minsi 30 iri imbere, mu byihutirwa uyu muyobozi n’abo bari gufatanya, bahise bashyira imbere gusubukura ibiganiro n’abafatanyabikorwa babo, ndetse no kongera guhuza abakunzi b’iyi kipe kugira ngo bongere bahuze imbaraga bubake ikipe yabo.

Aha niho Murenzi, yahise asohora ibaruwa igaragaza ko ibiganiro hagati ya Rayon na SKOL, byasubukuwe kandi biri kugenda neza ndetse buri ruhande rufite ubushake bwo gukorana n’urundi, hagamijwe gukomeza ubufatanye bwari busanzwe.

Imiterere y’amasezerano ya Rayon Sports FC na SKOL:

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports FC yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Rayon Sports FC ishobora kandi kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rutanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Amafaranga uru ruganda rw’ibinyobwa rwatanze kuva mu 2014 kugeza mu 2017 ubwo havugurwaga amasezerano asaga miliyoni 141 Frw.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho, hari ibyiyongereyemo bitandukanye birimo kuba Rayon Sports yaratwaye Igikombe cy’Amahoro mu 2016, igahabwa miliyoni 6 Frw no kuba yaraguze imodoka igendamo guhera mu mwaka ushize ikaba ihabwa miliyoni 1 Frw buri kwezi, aho kuri ubu imaze guhabwa asaga miliyoni 12 Frw.

Ugereranyije ayatanzwe muri iyi myaka ibiri iheruka, agera muri miliyoni 145 Frw mu gihe hari n’agera kuri miliyoni hafi 100 Frw yatanzwe mu kwambika Rayon Sports FC kuva itangiye gukorana na SKOL, ukongeraho n’ayo uru ruganda rwagurije ikipe mu mwaka ushize, ariko ataratangajwe.

Ufashe aya mafaranga akubiye mu masezerano y’impande zombi, usanga kuva mu 2014, SKOL yarahaye Rayon Sports asaga miliyoni 390 Frw kugeza mu mwaka ushize mu gihe imibare yemewe yatangajwe na SKOL, igaragaza ko imaze guha Rayon Sports FC, asaga miliyoni 500 Frw kongeraho n’ubundi bufasha butabarirwa mu mafaranga burimo ikibuga n’amacumbi by’abakinnyi.

SKOL yubakiye Rayon Sports FC ikibuga, amacumbi n’akabari:

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo SKOL yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga mu mwaka ushize, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports FC amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, SKOL igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports FC birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports FC, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March Generation” ariko uru ruganda rukabiyungaho.

Ubwo Rayon Sports FC yasohokeraga u Rwanda muri CAF Champions League muri Kanama 2019, muri Sudani, SKOL yashyizeho itike y’indege ku mufana wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Rayon Sports yahagaritse imishahara y'abakinnyi kubera Coronavirus |  Murakaza neza !
Leave A Reply

Your email address will not be published.