Dr Sabin wayoboraga ibitaro bya CHUB yongeye kugirirwa icyizere agirwa minisitiri w’ubuzima

4,015

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, yagize Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr Ngamije Daniel.

Ku ugoroba wo kuri uyu wa mberetaliki ya 28 Ugushyingo 2022 yakoze impinduka muri guverinoma aho Dr Sabin Nsanzimana wigeze kuyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuzima nyuma akaza kwamburwa izo nshingano akoherezwa mu Karere ka Huye kuyobora ibitaro bya Kaminuza bizwi nka CHUB.

Izi mpinduka na none zisize Lt Col Dr Mpunga Tharcisse  wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, agirwa umuyobozi mukuru  w’Ikigo cy’ubuvuzi  no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali kizwi nka CHUK asimburwa na Dr Yvan Butera.

Dr Sabin yamenyekanye cyane nk’intyoza mu kuvuga no gusobanura mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ndetse benshi bayobewe impamvu yakuwe kuri uwo mwanya.

Comments are closed.