Dr VUNINGOMA James Wayoboraga inteko Nyarwanda y’ururimi yitabye Imana

13,520

Dr VUNINGOMA JAMES wayoboraga inteko nyarwanda y’ururimi yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa JAMES VUNINGOMA amenyekanye muri kino gitondo cyo kuwa 20 Mutatama 2020. Amakuru ava mu bantu ba hafi y’umuryango aravuga ko Dr JAMES yari yarajyanywe kwivuriza mu Gihugu cy’Ubuhinde ariko akaba yari yaragarutse ndetse bikagaragara ko yari yorohewe, nyuma ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo yasubiwe anyarukanwa ku Bitaro byitiriwe umwami Faysal ari naho yaguye.

Dr VUNINGOMA JAMES yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco RALC. Dr VUNINGOMA James yagiye ashingwa imirimo ikomeye mu gihugu, yigeze kuba umuyobozi wungirije w’icyahoze ari KIE, yari impuguke mu by’indimi n’ubuvangazo, yari afite impamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Bordeaux mu Bufaransa.

Ubuyobozi n’abakozi b’indorerwamo.com bwihanganishije umuryango we n’abakozi ba RALC

Comments are closed.