DRC: Abadepite basabye ko état de siège ivaho, Depite Nyiramugeyo ati ‘Ndumva nasubijwe’

3,854

Benshi mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku butegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye ko bukurwaho hagasubiraho ubwa gisivile.

État de siège, nkuko buzwi, ni ibihe by’ubutegetsi bwa gisirikare byashyizweho muri izi ntara mu myaka irenga ibiri ishize na Perezida Félix Tshisekedi hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Iyo nama y’iminsi itatu yarangiye ku wa gatatu, yasuzumaga niba ubwo butegetsi bukwiye kugumaho, kuvanwaho cyangwa kuvugururwa.

Depite Nyiramugeyo Musabimana Béatrice, wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, watorewe muri teritwari ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ati: “Ndumva nasubijwe”.

Yavuze ko niba Perezida Tshisekedi ashyigikiye ko umutekano n’uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba byubahirizwa, “ni uko yasubiza bitewe n’uko abaturage bamusabye”.

Abadepite bo mu ntara no ku rwego rw’igihugu na ba guverineri ba gisirikare b’izo ntara ebyiri, ni bamwe mu bategetsi bari bitabiriye iyo nama yabereye i Kinshasa mu nteko ishingamategeko ya DR Congo.

Fabrice Adenonga, Depite mu nteko ishingamategeko yo ku rwego rw’igihugu, watorewe muri teritwari ya Djugu muri Ituri, ni we wari ukuriye akanama k’abashaka ko ubwo butegetsi bukurwaho.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye yasubiyemo amagambo ye agira ati: “… Twari twatangiranye n’abantu 80 bitabiriye. Twasoje dufite abantu 196 bitabiriye. Kandi 195 [mu] bitabiriye batoye basaba ko ‘état de siège’ ivaho”.

Depite Adenonga yongeyeho ati: “Mu mpera, hari amahitamo abiri asigaye ku meza: kuvanaho état de siège, ari byo bifite ubwiganze, no kugumishaho Etat de siège, bidafite ubwiganze.

Twari abo kumurikira gusa Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi kugira ngo amenye icyo abaturage bo mu burasirazuba batekereza kuri état de siège”.

Minisitiri w’intebe wa DR Congo Jean-Michel Sama Lukonde, wasoje iyo nama yari yatumijwe na Perezida Tshisekedi, yavuze ko raporo y’utunama twigaga kuri ubwo butegetsi bwa gisirikare, izagezwa kuri Perezida, akayifataho icyemezo.

Ku wa kabiri, Depite Nyiramugeyo yari yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ubu butegetsi bwa gisirikare nta cyo bwagezeho.

Ati: “Ni ukuri uvuze nyir’urugo ntago aba ari we umwishe, naho ubundi iyi état de siège nta cyo yatugejejeho.

Umuturage ntabwo acyeneye état de siège. Yarayisabye, yarayirambiwe. Nibasubize ubutegetsi mu maboko y’abasivile n’umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana intambara”.

Kuva ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2021, Perezida Tshisekedi yakuyeho ubutegetsi bwa gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, abusimbuza ubwa gisirikare.

Hari nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na leta muri izo ntara muri Mata (4) uwo mwaka.

Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.

Raporo nshya ya ONU yatangajwe mu mpera y’icyumweru gishize, ivuga ko umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo wongeye kuzamba muri aya mezi, cyane mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru kubera imitwe yitwaje intwaro.

Comments are closed.