DRC: Abakongomani bakoze imyigaragambyo ikomeye batera amabuye mu Rwanda

9,464
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Abakongomani baturiye umupaka uhuza DRC n’u Rwanda bazindukiye mu myigaragambyo batera amabuye ku butaka bw’u Rwanda.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu bibiri by’ibituranyi aribyo u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo; umubano mubi watangiye ubwo umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo wuburaga imirwano noneho igihugu cya Congo kigashinja u Rwanda kuba aricyo kiri gufasha uwo mutwe wa M23 nubwo Leta y’u Rwanda yakomeje guhakanira kure ibyo birego ahubwo u Rwanda rwo rukarega Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda no gufasha Umutwe wa FDLR urwanya leta.

Nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bunagana, ariko FARDC ikavuga ko ahubwo ari ingabo z’u Rwanda zafashe uwo mujyi, tumwe mu ducce two muri DRC twaramukiye mu myigaragambyo aho abaturage basakuzaga bavuga ko biyamye Leta y’u Rwanda n’ingabo zayo zabinjiriye mu gihugu zigafata umujyi wa Bunagana.

Kwibuka30

Ni imyigaragambyo ikomeye yabereye hafi n’umupaka w’u Rwanda na DRC aho abaturage b’Abakongomani bagaragaye bashaka kuvogera ubutaka bw’u Rwanda ariko bagakumirwa na Polisi yabo, abakongomani bariho batera amabuye abapolisi b’u Rwanda bakorera ku mupaka uhuza ibyo bihugu.

Za video zitandukanye zacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zagaragaje ubwitonzi bwa Polisi y’u Rwanda itigeze igira icyo ikora ku mabuye yaterwaga aturuka muri Congo.

Kugeza ubu nta tangazo ryaba irisanzwe cyangwa iridasanzwe ryaba ryashyizwe hanze na Leta Congo ryamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’abaturage bayo.

Comments are closed.