Indege yagombaga kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma

7,439

Indege yagombaga kurara izanye abimukira mu Rwanda ibavanye mu Bwongereza yasubitse urugendo bitunguranye.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Kamena 2022 nibwo icyiciro cya mbere cy’abimukira bagombaga kugezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza cyagombaga kugezwa mu Rwanda mu ndege yari iteganijwe guhaguruka mu ma sayine y’ijoro, ariko siko byegenze kuko mbere gato cyane y’uko iyo ndege ihaguruka yaje kwangirwa gufata ikirere bitewe n’ikirego cy’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi rwagendeye ku kirego cy’umuntu ukwe ukomoka mu gihugu cya Iraq wari uri kurutonde rw’abantu barindwi bagombaga kuzanwa mu Rwanda.

Uyu munya Irak yavuze ko afite impungenge z’ubuzima bwe mu gihe yaba yageze mu Rwanda.

Uru rukiko na rwo rwemeje ko ntacyemeza ko aba bantu batazagirirwa nabi igihe bazaba bageze mu Rwanda, rwanzura ko rugiye gusuzuma ibikubiye mu mategeko y’uburenganzira bwa muntu yasinywe n’u Bwongereza ubundi rukazatanga icyemezo mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ibi byatumye uru rugendo ruhita rusubikwa igitaraganya, gusa Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yavuze ko batengushywe cyane n’iki cyemezo cy’uru rukiko rwanyuranyije n’ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu Bwongereza.

Yagize ati  “Biratangaje kubona Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rwivanga muri iyi gahunda yacu yakomeje kugenda yemezwa n’Inkiko z’Igihugu cyacu.”

Gusa yijeje ko bidakoma mu nkokora Guverinoma gukomeza gutegura uburyo iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyiwa mu bikorwa, yemeza ko hari itsinda ryahise ritangira gusuzuma ibyemezo byose byafashwe n’inkiko, kugira ngo hahita hatangira guterwa urugendo rutaha.

Comments are closed.