DRC: Abandi basirikare 2 ba Afrika y’Epfo baguye mu mirwano

496

Abasilikare 2 bakomoka  muri Afurika y’epfo bishwe n’igisasu cya Morutsiye cyatewe n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Sake

Ubutumwa bw’igisilikare cya SADEC muri Congo bwatangaje ko k’umunsi w’ejo nyuma ya saa sita ikipe y’abasilikare ba Afurika y’epfo batewemo igisasu cya morutsiye kigahitana babiri undi umwa agakomereka

Ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu cya Afurika y’epfo (SANDF) bwemeje ko igitero cyahitanye abasilikare bacyo,buvuga ko bwatangiye akazi ko gucyura imirambo y aba nyakwigendera, kandi ko bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Ikinyamakuru Africa intelligence cyo cyavuze ko haba hari imishyikirano irigukorwa ku rwego rw’ibanga hagati y’igisilikare cya SADEC na M23 kugirango harekurwe abasilikare ba Afurika y’epfo batanu bafashwe na M23 mu gace ka Kimoka.

Comments are closed.