Ngororero: Abakozi babiri b’Akarere batawe muri yombi kubera ibyaha birimo ruswa

427

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi abakozi babiri b’Akarere, aba bombi barakekwaho ibikorwa bifitanye isano na ruswa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.

RIB ibinyujije kuri X, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024, ivuga ko ibakurikiranyeho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hagitunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu gusoza, RIB yagize iti: “RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.”

Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.