DRC: Abarenga 100 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya M23 na Leta

9,820
Kwibuka30
Image

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo, biravugwa ko abasirikare ba Leta bagera ku ijana bamaze kuhasiga ubuzima.

Umunsi ubaye uwa kabiri imirwano ikomeye yongeye kubura muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho ingabo za Leta FARDC , Monusco ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba zitandukanye nka FDLR na Mai MAI iherutse kwibumbira hamwe itera ibirindiro by’inyeshyamba z’abatutsi b’Abakongomani za M23.

Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko n’ubwo bimeze ingabo z’umutwe wa M23 ukomeje kwihagararaho ku buryo umaze kongera kwigarurira tumwe mu duce twari dusanzwe turi mu maboko y’ingabo za Leta nka Rumangabo.

Goma 24 dukesha iyi nkuru, ivuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022  iyi mirwano abasirikare ba FARDC barenga 100 bamaze kuhasiga ubuzima ndetse ko hamaze no kwangirika ibikoresho by’intambara bya  FARDC byiganjemo imodoka z’intambara ho mu gace ka Rumangabo.

M23 iri ku irometero bike cyane igana mu Mujyi wa Goma.

Kwibuka30

Amwe mu mashusho yashyizwe ahagaragara na Goma24 ku rukuta rwa twitter, arerekana abaturage benshi bari guhunga imirwano ikomeye, ukumva umwe ari kwerekana aho abarwanyi ba M23 bageze berekeza mu mujyi wa Goma.

Umwe mu Banyarwanda batuwe bakorera mu mujyi wa Goma, yagize ati:”Mu by’ukuri ibintu birakomeye, yego ntibarinjira hano mu mujyi,ariko mu ijoro ryakeye ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hakomeje kumvikana ibisasu biremereye”

Kugeza ubu nta makuru aturuka ku ruhande rwa guverinoma yari yemeza aya makuru, gusa benshi bari muri ibyo bice baremeza ko imirwano ikomeye kandi ko hari abantu benshi bamaze guhitanwa nayo.

Comments are closed.