Nyanza: Umunyeshuri yakubise umutwe hasi avuye ku izamu ry’ikibuga cy’umupira ahita apfa

8,852
Kwibuka30
Ministry of Education | Rwanda on Twitter: "Ni ishuri ryafunguye ku  mugaragaro muri 2005 ryitwa ETO Gitarama ariko riza guhinduka NYANZA TVET  School ubu rikaba rifite amashami 12 y'imyuga n'ubumenyingiro. Minisitiri  akaba

Umunyeshuri wari mu myitozo hamwe n’abandi yaguye mu kibuga aashiramo umwuka arapfa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Gicurasi 2022 mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma haravugwa amakuru y’umwana w’umunyeshuri wigaga ku kigo cya NYANZA TVET SCHOOL waraye apfiriye mu kibuga ari gukora imyitozo na bagenzi be.

Uyu munyeshuri witwaga MANISHIMWE J.Pierre w’imyaka 22 y’amavuko yari asanzwe yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubwubatsi.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe na Bwana Harerimana J.Damascene ushinzwe Discipline muri icyo kigo, yabwiye Umuseke ko byabaye ejo mu masaha y’ikigoroba ubwo yari mu myitozo n’abandi banyeshuri, yagize ati:”Yari mu myitozo isanzwe nyuma y’amasomo, yakoraga ku izamu agahita yinaga, akubita umutwe w’imbere hasi  anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba (acrobat).”

Harerimana yakomeje avuga ko ibyo byabaye mu gihe umupira w’amaguru bariho bakina  wari ugize ikibazo basa nk’abafashe akaruhuko na we aba akora siporo njyarugamba asanzwe akora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 yagiye kuganiriza abanyeshuri, abasaba kwihangana anabibutsa kwirinda ibintu byose bakora bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uwo munyeshuri yavukaga mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza akaba yari Umuyobozi w’abanyeshuri mu ishuri (Chef de Classe), akimara kwikubita hasi bamujyanye ku Muganga wo mu kigo abona akwiye kujya ku Bitaro bya Nyanza mu gihe  bategereje imbangukiragutabara (ambulance) nibwo yitabye Imana.

Comments are closed.