DRC: Abaturage banze kwibaruza mu bazitabira Amatora basaba Leta kubanza kwirukana M23

3,601
Kwibuka30

Mu gihe haburaga umunsi umwe gusa ngo hakorwe ibarura ry’abaturage bazitabira amatora muri DRC, bamwe mu baturage banze kwitabira icyo gikorwa basaba Leta yabo kubanza kwirukana no gushashya umutwe wa M23.

Umunsi umwe gusa mbere y’uko ibarura ry’abaturage ribanziriza amatora ritangira mu burasirazuba bwa Kongo, abatuye mu ntara ya Kivu ya Ruguru baravuga ko badashobora kwitabira ibikorwa by’amatora igihe cyose Leta itarirukana abarwanyi ba M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kwibuka30

Amashyirahamwe yigenga yo aravuga ko atumva ukuntu ibikorwa by’amatora bishobora kubaho mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bakiri mu nkambi z’impunzi kandi umutekano muke ukaba ukomeje kuba ikibazo ku baturage bo muri Rutshuru Masisi na Nyiragongo. Aya mashyirahamwe ndetse n’impunzi ziri mu nkambi zitandukanye zisaba leta ya Kongo kubanza gukemura ibibazo cyugarije Abanyekongo.

Umwe mu bayobozi b’imwe mu mashyirahamwe yigenga aravuga ko impunzi ari nyinshi cyane ku buryo bitakoroha ko batora bityo rero bagasanga uwo mubare munini waba uhejwe mu matora yabo.

Leta ya Congo imaze igihe kitari gito ihanganye n’umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitari bike byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, kugeza ubu Leta yararahiye irarengwa ivuga ko itazigera yicara ku meza amwe na M23 mbere y’uko urekura uduce twose yigaruriye nta yandi mananiza, mu gihe uwo mutwe nawo wavuze ko utazongera kugwa mu mutego nk’uwo waguyemo mu mwaka wa 2013 ukarekura uduce wari warafashe maze Leta yarangiza ikabarasaho ibibombe bikomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.