Umutangabuhamya yavuze uburyo interahamwe za Kabuga Felicien zishe abatutsi ku Kimironko

3,946

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ryakomeje kuri uyu wa kabiri, umutangabuhamya amushinja ko “mu gipangu cye” cyo ku Kimironko i Kigali bivugwa ko Interahamwe zahakoreraga imyitozo, kandi ko muri jenoside zishe abatutsi.

Uyu mutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB035 mu kurinda umwirondoro we ndetse n’isura ye ntigaragazwe ku mashusho, ni umututsi utari utuye kure yo kwa Kabuga ku Kimironko, nkuko byavuzwe n’umushinjacyaha Sharifah Adong.

Yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho ari i Kigali, naho inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Hari hamwe iri buranisha ryashyizwe mu muhezo inshuro nibura eshatu mu kurinda ko umwirondoro w’uyu mutangabuhamya wahava umenyekana bitewe n’ibyo yari kuba asubije.

Kabuga, wari ukurikiye uru rubanza ari kuri gereza y’urukiko, nta jambo yahawe. Gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Adong, yavuze ko hagati y’umwaka wa 1992 na 1994, KAB035 yabonye Interahamwe za Kabuga zari ziyobowe n’abarimo nka Hajabakiga na Munyakazi, zigenda mu modoka z’amakamyo zitwaje intwaro nk’inkota n’ubuhiri zigana mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.

Nubwo we ngo aho yari atuye atashoboraga kubona inzu ya Kabuga, yavuze ko muri ako gace bari batuyemo byavugwaga ko izo Nterahamwe zabaga ziri mu myitozo kwa Kabuga.

Incamake y’ubuhamya bwa KAB035, wari uri i Kigali, yasomwe n’umushinjacyaha Sharifah Adong

Yavuze ko mu gihe cya jenoside, ubwo yari agarutse mu gace yari yahunze avamo, yabonye imirambo ibiri y’abatutsi babiri yari azi, ngo bishwe n’izo Nterahamwe.

Yanabwiye urukiko ko mu bwicanyi izo Nterahamwe zakoze harimo n’ubwo zakoreye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, avuga ko yabonye ikamyo yuzuye Interahamwe zihajya, ndetse zikaba zarishe abatutsi no mu bindi bice bya Kimironko.

Ubwo yari ahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB035 niba we ubwe atariboneye izo Nterahamwe zikora imyitozo, kuko mu buhamya bwe avuga ko iby’iyo myitozo ari ibyavugwaga aho bari batuye.

Asubiza ko ari byo koko atabonye Interahamwe zikora iyo myitozo, ko ibyo ari ibyo yumvanye abandi.

Yavuze ko zakoraga imyitozo irimo nk’ijyanye n’ubwirinzi, gucunga za bariyeri, hamwe no kwica abantu nkuko zabikoze muri jenoside.

Umunyamategeko Altit yamubajije uko ibyo abizi, cyane ko atagiye aho zakoreraga iyo myitozo, asubiza ko ibyo byose abantu babivugaga kandi ko na nyuma ya jenoside zimwe mu zahoze ari Interahamwe zabivugaga zikanabyemera.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga ni we wahase ibibazo KAB035

Me Altit yanyujijemo abwira umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ko abona aho Kabuga yicaye yasinziriye, asaba ko bisuzumwa.

Umucamanza Bonomy yahise ategeka ko hafatwa akaruhuko, ibyo bigasuzumwa, nyuma y’ako karuhuko avuga ko yizeye ko Kabuga “yasubijwe ku kuba maso mu buryo bwuzuye”.

KAB035 yanabajijwe ku byo yigeze gusubiza mu ibazwa, aho yavuze ko za bariyeri ngo zari izo guhagarika gusatirwa n’ingabo za FPR.

Asubiza ko atazi neza niba koko ari uko yavuze, ariko ko bariyeri zari izo gushakisha abatutsi kuko bashinjwaga ko bashyigikiye FPR.

Yabajijwe kandi ku byo yasubije mu ibazwa rye rya mbere y’urubanza, aho ngo yavuze ko hari hari bariyeri enye hafi y’inzu ye, kandi ko kuri zimwe hiciwe abantu, ku zindi ntibicwe.

Yavuze ko ari byo, ndetse ko kuri imwe muri izo bariyeri, abari bayirinze bamuhishe we n’abana be, kugeza bashoboye guhunga.

Me Altit amubaza niba ibyo bivuze ko bamurokoye, asubiza ko ari byo, uretse ko ngo we yavuye muri ako gace mbere, abana bo bakahasigara bonyine, kugeza bashoboye guhunga.

Umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko rikomeza ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.