DRC: Benshi barimo kwamagana MONUSCO ku bwicanyi abasirikare bayo bakoreye i Kasindi

6,959

Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza DRC na Uganda.  

Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda. 

Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko “arakajwe” n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”. 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ubutumwa kuri twitter ko bakurikinira hafi uko ibintu byifashe muri RDC kandi yamagana ibyabaye i Kasindi. 

Denis Mukwege, umunyecongo wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel, yatangaje ko ababajwe n’urugomo “rutakwihanganirwa rw’abasirikare ba ONU ku baturage” n’abapolisi ba RDC. 

Mukwege avuga ko yifuza ko habaho ubucamanza kuri iki gikorwa cyabereye i Kasindi.

Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare “bidafite impamvu ibisobanura”. 

Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye.  

Naho minisiteri y’itumanaho ya RDC yatangaje ko abasirikare ba ONU bakoze ibi batazongera kwemererwa gukorera muri iki gihugu. 

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba ONU binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka zabanje kubaho. 

Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy’Epfo na Beni.  

Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba. 

Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.

(Src:BBC)

Comments are closed.