DRC: FARDC yisubije agace ka Rubaya kari kamaze iminsi mu maboko ya M23

7,695

Igisirikare cya DRC cyatangaje ko agace ka Rubaya gakungahaye mu mabuye y’agaciro kari kamaze iminsi mu maboko ya M23 ubu kari kugenzurwa n’ingabo za Leta nyuma yo gukubita inshuro umwanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 yatangaje ko ku munsi w’ejo igisirikare cy’igihugu FARDC cyaraye cyisubije agace ka Rubaya, agace gakingahaye ku mabuye y’agaciro kakaba kari kamaze iminsi karigaruriwe n’umutwe wa M23.

Lt Colonel Ndjike yagize ati:”Biturutse ku muhate, umurava n’ubwitange bw’ingabo z’igihugu, nashakaga kubamenyesha ko agace ka Rubaya kari kamaze iminsi mu maboko y’umwanzi ubu ari twe turi kukagenzura, ndetse gahunda irakomeje ni ukugaruza ibice byose byigaruriwe na M23″

Yakomeje avuga  ko abatuye  mu mujyi wa Goma na Sake, batagomba kugira impungenge cyangwa igihunga kuko M23 yari yugarije tuno duce yongeye gusubizwa inyuma bakaba bayirengeje mu gace ka Kinigi.

Lt Col Ndjike Kaioko, yongeyeho ko FARDC yahawe amabwiriza yo  kurinda agace ka Rubaya, Sake n’umujyi wa Goma ku giciro icyaricyo cyose .

Comments are closed.