DRC: Gen. MAKANAKI John wo muri Mai-Mai yavuze ko hagiye kongera gutegurwa ibikorwa byibasira Abanyamulenge n’abatutsi.

10,777

Gen Makanaki John Kasimbira umwe mu bayobozi b’umutwe wa Mai Mai, yatangaje ko agiye gutangiza ibitero ku banyamulenge n’Abandi batutsi yita ko bakomotse mu Rwanda.

Ubutumwa bw’amashusho bwuzuye urwango bwacicikaye ku mbuga nkoranyamba mu mugi wa Uvira, aho Makanaki John Kasimbira umuyobozi w’umutwe wa Mai Mai ikorera muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepho ho mu Burasirazuba bwa DRCongo avuga ko, ubu agiye gukusanya abarwanyi be ubundi bakagaba ibitero ku Banyamulenge n’abandi yita abatutsi batuye muri DRCongo we avuga ko atari Abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda.

Akomeza avuga ko, agiye guhera mu gace ka Muramvya gatuwe n’Abanyamulenge benshi kugira ngo abamareho, narangiza abanyage imitungo yabo yose.

Makanaki John Kasimbira yasabye abanyekongo n’abandi bo mu bwoko bw’Abahutu batuye mu Karere k’Ibiyaga bigari, kwishyira hamwe bakarimbura Abatutsi agererenya nk’abanzi b’amahoro.

Si ubwa mbere Makanika agaragaza urwango afitiye abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byumwihariko Abanyamulenge, akunze kwita ko ari abanyarwanda.

Ubundi butumwa aheruka gutanga hashize iminsi mike Ingabo z’u Burundi zinjiye ku Butaka bwa DRCongo nabwo yahamagariye imitwe itandukanye ya Mai Mai  Rene Etongwa, Mai Mai Yakutumba, Mai Mai Kapapa, Mai Mai Kibukila kutazuyaza ngo bamwisungeho kugira ngo bagabe ibitero ku banyekongo bo mu bwoko b’Abatutsi batuye muri DRCongo.

Imvugo z’urwango ku Banyekongo bavuga ikinyarwanda zikomeje gukaza umurego muri DRCongo byanatumye ONU n’indi miryango mpuzamahanga isaba ubutegetsi bwa DRCongo kubihagarika kuko bisa n’itegurwa rya Jenoside yakwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iy’amajyepho, bakunze kwibasirwa n’andi moko y’Abanyekongo bakoresheshe urubyiruko rwibumbiye mu mitwe itandukanye ya Mai Mai bigakorwa FARDC irebera.

Hari abagiye bicwa bakanasahurwa Inka zabo n’indi mitungo abandi bakameneshwa bagahunga ingo zabo abandi bahungira mu bihugu bituranyi birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya n’ahandi.

(Src: Rwandatribune)

Comments are closed.