DRC: Gen.Tshitambwe wari wahawe misiyo yo kurimbura M23 yarasiwe ku rugamba

6,683

General Tchiko Tshitambwe wari warahawe misiyo yo kumanuka i Bunagana agatsimbura umutwe wa M23 biravugwa ko yarasiwe ku rugamba.

Taliki ya 20 Kamena 2022 nibwo ibitangazamakuru byo mu murwa mukuru Kinshasa byatangaje ko FARDC ko yohereje umwe mu general bakomeye mu basanzwe barinda umutekano wa perezida kuri gahunda yo guhangura no kurimbura umutwe wa M23 umaze iminsi itari mike warazengereje ingabo za Congo FARDC ndetse ukaba waramaze no kwigarurira tumwe mu duce icyo gihugu cya Congo duhanaho urubibe n’igihugu cya Uganda.

Uyu mu general urangwa n’imvugo zikakaye zibasira abatutsi bo muri Congo niwe ubwe wari wisabiye kujya ku rugamba nk’umwe mu basirikare bo mu mutwe udasanzwe urinda perezida akajya gufasha Gen Cirumwami yanengaga ko akoresha uburyo buciriritse mu kurwanya umwanzi ariwe M23.

Kuri ubu rero biravugwa ko nyuma y’iminsi itatu uno mugabo ageze ku rugamba yaba amaze kuraswa n’ingabo zo mu mutwe wa M23 mu mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Rutshuru muri gurupoma ya Bweza.

Amakuru aturuka ku rugamba, aravuga ko abarwanyi ba M23 bifuzaga kumufata mpiri bakamuryoza amagambo abatyoza ngo amaze iminsi abavugaho.

Kugeza ubu usibye amakuru aturuka ku ruhande rwa M23 na sosiyete civile yo mu gace ka Rumangabo yemeza iraswa ry’uwo musirikare uruhande rwa FARDC ntacyo ruratangaza kuri ayo makuru.

Ingabo za Leta ya Congo FARDC zimaze igihe zihanganye n’umutwe wa M23, ndetse zikaba zarananiwe kuwutsimbura mu duce uyu mutwe wafashe, icyakoze Leta ya Congo yo ivuga ko atari M23 yafashe uwo mujyi ko ahubwo ari ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda byateye Congo bishaka kwiba amabuye y’agaciro icyo gihugu gikingahayeho, ibirego Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana yivuye inyuma.

 

Comments are closed.