DRC: M23 yabeshyuje amakuru yavugaga ko Gen. Sultan Makenga yapfuye.

10,248
Kwibuka30

Umutwe wa M23 urabeshyuza amakuru yavugaga ko umuyobozi wayo Gen Sultan Makenga ndetse n’umwungirije baba barasiwe ku rugamba kuri kino cyumweru.

Umutwe wa M23 urabeshyuza amakuru yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru w’umuzungu witwa Christophe Rigaud uyobora ikinyamakuru cyitwa Africarabia.com kivuga ko cyibanda ku makuru yo mu karere Congo ibarizwamo, Kuri iki cyumweru uyu munyamakuru yari yanditse ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko bamwe mu bayobozi bakomeye bo mu mutwe wa M23 barimo Colonel MBONEZA Youssouf usanzwe wungirije Gen. Sultan MAKENGA, Ndetse ko harimo n’abandi batatu atavuze amazina, uyu akavuga ko byabaye none ku cyumweru taliki ya 26 kamena mu mirwano itoroshye yashyamiranije za M23 n’ingabo za Congo FARDC zakoresheje indege za kajugujugu.

Uyu mugabo aragira ati:”birahwihwiswa ko Sultan Makenga yaba yapfuye, ariko nta makuru arabyemeza ahari, ariko amakuru y’umutekano atugeraho avuga ko colonel Youssouf Mboneza n’abandi batatu nyuma y’ibitero uwo mutwe wagabweho n’ingabo za Leta zikoresheje indege”

Kwibuka30

Nyuma y’iyi nkuru, uwo mutwe wahise ubeshyuza aya makuru uvuga ko abo bayobozi bose bameze neza kandi ko nta kibazo bafite. Urukuta rwa Goma24 kuri twitter rwagize ruti:”

Cette information de@afrikarabia , n’est pas Correcte. Le colonel Mboneza Yousouf commandant adjoint du Gen Makenga et Charge des opérations se porte bien.

Ngo “aya makuru ya Afrikarabia si ay’ukuri, Colonel Mboneza Youssouf wungirije Gen. Makenga akaba n’ushinzwe ibikorwa bya M23 ameze neza”

Nyuma gato, uyu mutwe wahise ushyira hanze amafoto ya General Sultan Makenga ari kumwe n’umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma, bakavuga ko ari ifoto yafashwe kuri iki cyumweru.

Comments are closed.