DRC: Haburijwemo ihirikwa ry’ubutegetsi, Igisirikare gihumuriza rubanda

1,232

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyaraye kiburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi kivuga ko n’abagiteguye harimo n’abanyamahanga bose batawe muri yombi.

Binyuze ku muvugizi w’igisirikare cya FARDC General de brigade Sylvain Ekenge yatangaje ko igisirikare cyo muri icyo gihugu cyaraye kiburijemo coup d’Etat ndetse anatangaza ko aba kongoman ndetse n’abandi b’abanyamahanga bari inyuma ya kino gikorwa batawe muri yombi.

Gen. de Brigade Sylvain Ekenge yagize ati:”FARDC iramenyesha rubanda ko haraye hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi mu ijoro ryakeye. Iki gikorwa cyari kigambiriye guhirika ubutegetsi bwa RDC cyakozwe n’abanyamahanga babifashijwemo n’Abakongomani, bose bafashwe ubu bari mu maboko yacu

FARDC yakomeje itangaza ko ubu ibintu byose biri ku murongo ndetse ahumuriza n’abaturage ariko cyane cyane abatuye i Kinshasa, ati:”Ndahumuriza rubanda, mutuze igihugu kirarinzwe ndetse buri kintu kiri ku murongo, ndahumuriza abatuye Kinshasa baraye bumvise urusaku rw’imbunda, ubu byose bimeze neza”

Amakuru avuga ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru aribwo abaturage batuye muri komini Gombe mu murwa mukuru wa Kinshasa bakanguwe n’amasasu, maze bimenyekana ko ari abashaka guhirika ubutegetsi buriho, bikavugwa ko abo bantu babanje gutera urugo rwa Vital Kamerhe bica babiri mu bamurindira umutekano, bakomereza ku rugo rwa perezida Felix Tshisekedi aho babanje guhangana byoroheje n’abasirikare bamurinda ariko birangira batsinzwe ndetse baranafatwa.

Radio y’umuryango w’abibumbye OKAPI yatangaje ko perezida Tshisekedi na Kamerhe ubu bameze neza bikuraho amakuru yavugaga ko Kamerhe yaba yakomeretse bikomeye.

Comments are closed.