DRC: Hamenyekanye impamvu umusirikare wa Afrika y’Epfo yirashe nyumayo kwica mugenzi we

1,025
Kwibuka30

Nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024 umwe mu basirikare ba Afrika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC yishe arashe mugenzi we nawe akirasa, bamwe mu basirikare bagenzi be batangaje icyaba cyihishe nyuma y’icyo gikorwa cyakozwe na mugenzi wabo.

Umwe mu basirikare yatangarije abayobozi ba gisirikare be ko uwo musore yaba yarashe mugenzi we wamuyoboraga nyuma y’aho ategetswe kujya imbere ku rugamba rwo kurasana n’inyeshyamba za M23 maze undi akabanza gusaba ko abasirikare ba FARDC aribo bagomba kujya ku mitwe y’urugamba cyane ko aribo bari bazi neza agace bagiye kurwaniramo, biravugwa ko umuyobozi we atashatse kumva impungenge za mugenzi we, maze undi yuzura umujinya ahita amurasa.

Kwibuka30

Igisirikare cya Afrika y’Epfo SANDF cyemeje iby’aya makuru, ariko bakavuga ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya neza neza icyatumye uwo musirikare ahitamo kwica mugenzi we nawe akiyica.

Ibi bibaye nyuma y’aho abandi basirikawe ba Afrika y’Epfo baburiye ubuzima bwabo mu mirwano yari ibahanganishije n’umutwe wa M23.

Leave A Reply

Your email address will not be published.