Perezida wa FIFA yateye utwatsi umushinga wo gushyiraho ikarita y’ubururu muri ruhago

312
Kwibuka30

Nyuma y’uko hatangajwe ko hari kurebwa uko mu mupira w’amaguru hashyirwaho ikarita y’ubururu yiyongera ku zisanzwe, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yabiteye utwatsi avuga ko byashoboka ari umutuku wahindutse.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2024, ni bwo Urwego rushinzwe gushyiraho amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi (IFAB) rufite gahunda yo gutangaza itangizwa ry’igeragezwa ry’iyi karita.

Nyuma yo kugaragara ko iyi karita yateje ururondogoro, IFAB yahise isubika itangizwa ryo kuyigerageza kugira ngo byongere bisuzumanwe ubushishozi.

Infantino yavuze ko iki gitekerezo gihabanye cyane n’uko abyumva kuko umupira w’amaguru ukwiriye kugumana umwimerere wawo nubwo wakongerwamo udushya.

Kwibuka30

Ati “FIFA yitandukanyije cyane n’amakarita y’ubururu. Ntabwo nigeze menya iyi ngingo ariko ndatekereza ko nshobora kugira icyo navugana na IFAB. Ntibibaho.”

“Tugomba kwita kuri ibi bintu. Buri gihe dushaka ibitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose ku iterambere ariko hari igihe ureba ugasanga ugomba kugumana umwimerere w’umukino. Nta karita y’ubururu. Keretse wenda ari umutuku ugiye guhinduka ubururu.”

Mu mupira w’amaguru hari hasanzwe hakoreshwa amakarita y’umuhondo ndetse n’umutuku yari amaze imyaka 54 ari yo akoreshwa yonyine kuva mu gikombe cy’Isi cyo mu 1970.

Umukinnyi uhawe ikarita y’umuhondo akomeza gukina ariko yabona iya kabiri akava mu mu kibuga kuko zibyara umutuku mu gihe uhawe umutuku ako kanya we ahita ava mu kibuga.

Iy’ubururu niramuka yemejwe umukinnyi uzajya abona abiri bizajya bihwana n’iy’umutuku nk’uko bisanzwe bigenda abonye ay’umuhondo abiri, yewe ajye anahagarikwa umukino ukurikira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.