DRC: Hari abasirikare bagaragaye mu bikorwa byo gusahura ibikoresho bya MONUSCO

9,259

Ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo igamije kwamagana MONUSCO muri Repubulika uharanira demokarasi ya Congo, abasirikare nabo bagaragaye bari mu bikorwa byo gusahura.

Guhera ku munsi w’ejo hashize taliki ya 25 Nyakanga 2022 mu mujyi wa Goma abaturage batangiye ibikorwa by’imyigaragambyo igamije kwamagana MONUSCO, ni ibikorwa byakozwe ahanini n’urubyiruko.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu Banye-Congo bari gusahura ibikoresho birimo imifariso yo kuryamaho [Matela], ibitanda, ibikoresho by’amasukuru.

Umwe mu bari bari gukurikirana ibi bikorwa by’urugomo, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko abaturage basa nk’abahagaritse imyigaragambyo ahubwo ubu bari gusahura ibikoresho by’abakozi ba MONUSCO nyuma yuko bahungishijwe abandi bagafungiranwa mu byumba bimwe birindiwe umutekano cyane.

Yavuze ko ibi bikorwa byiganjemo urubyiruko, biri no kugaragaramo n’abashinzwe umutekano nk’abasirikare ba FARDC ndetse n’abapolisi na bo bari kujya gusahura kimwe n’abaturage.

Avuga ko abari kujya gusahura ibi bikoresho ntacyo basiga inyuma kuko yaba amasafuriya, ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, bari kubifata bakabijyana mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyuwa Kabiri yatangaje ko abantu batanu bamaze kuburira ubuzima muri ibi bikorwa byo kwamagana MONUSCO mu gihe abamaze kubikomerekeramo bagera muri 50.

Yavuze kandi ko igisirikare cy’Igihugu n’Igipolisi byahawe umukoro wo guhosha iyi myigaragambyo mu gihe abo muri izi nzego bakomeje kugaragara muri ibi bikorwa.

Patrick Muyaya kandi kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko abaturage bijanditse muri ibi bikorwa bagomba kubihanirwa mu buryo bw’intangarugero.

Comments are closed.