Blaise Compaoure yasabye imbabazi umuryango wa nyakwigendera Thomas Sankara

8,040
Kwibuka30

Blaise Compaoré wabaye perezida wa Burkina Faso yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rwe mu 1987.

Muri Mata nibwo Urukiko rwo muri Burkina Faso rwakatiye Compaoré gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Sankara.

Sankara yishwe ku myaka 37 mu buryo bwakomeje guteza urujijo mu gihugu, nyuma y’imyaka ine gusa yari amaze ku butegetsi yagezeho muri Coup d’état.

Compaoré wari inshuti ya Sankara yahise amusimbura ku butegetsi akimara kwicwa, aza kubumaraho imyaka 27.

Yeguye ku wa 31 Ukwakira 2014 nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, yamushinjaga gushaka guhindura Itegeko Nshinga ngo agume ku butegetsi yari amazeho imyaka 27, ahita ahungira muri Côte d’Ivoire ari naho akiri.

Compaoré w’imyaka 71 yaburanishijwe adahari, hamwe n’uwahoze ashinzwe umutekano we Hyacinthe Kafando, na we wakatiwe gufungwa burundu.

Kwibuka30

Ku butegetsi bwe, ibibazo byose bijyanye n’urupfu rwa Sankara byarazinzikwaga, ariko amaze guhirikwa umubiri we uhita utabururwa, utangira gukorwaho iperereza.

Ku wa 7 Nyakanga nibwo bwatangajwe ko Compaore yatahutse mu gihugu cye, nyuma y’imyaka hafi umunani ahunze. Yatashye ngo agirane ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho, Paul-Henri Damiba n’abadi bayobozi.

Nyuma yo kugera mu gihugu, AFP yatangaje ko “Compaore yasabye imbabazi” nubwo hatatangajwe uburyo byakozwemo.

Ubwo yatahaga, Compaore w’imyaka 71 yasabirwaga n’abaturage ko yatabwa muri yombi akihagera, mu gihe byanakomeje kuvugwa ko ashobora guhabwa imbabazi.

Damiba yatumiye Compaore ‘abandi bahoze bayobora iki gihugu mu rugendo rwo gushaka ubwiyunge mu gihugu, nyuma y’izamuka ry’ibibazo by’umutekano bishamikiye ku mutwe wa al-Qaeda na Islamic State.

Comments are closed.