

Hari amakuru aturuka muri Repubulika iharanaira demokarasi ya Congo vuga ko Leta y’icyo gihugu yaba yataye muri yombi General MASUNZU Pacifique akaba akurikiranyweho ibyaha bijyanye no kuyobya inzego zimukuriye mu gisirikare.
Amakuru twahawe n’umwe mu bagabo batuye i Kinshasa kandi uhamya ko akurikiranira hafi ibijyanye na politiki ya Congo, yatubwiye ko uyu mu general wo mu bwoko bw’Abanyamulenge ashobora kuba yarafashwe ku munsi w’ejo ku cyumweru mu masaha y’ikigoroba.
Yagize ati:”Ni amakuru yatangiye guhwihwiswa mu matwi y’abatari bake mu basanzwe bakurikiranira hafi politiki yo muri iki gihugu, biravugwa rero ko Masunzu yabanje guhamagarwa i Kisangani, nyuma akaza koherezwa i Kinshasa, uyu mugabo rero yaba akurikiranyweho icyaha cyo gushuka inzego z’ubutasi za gisirikare”
Uyu mugabo utaravuzweho rumwe n’Abanyamulenge bene wabo, bamushinja kuba ku ruhande rwa Leta ya Congo bigatuma yica benewabo bari mu misozi miremire, ndetse hari n’abavuga ko ariwe uri inyuma y’urupfu rwa Gen. Makanika wafatwaga nk’intwari y’Abanyamulenge ubwo yaraswaga na Drone za FARDC, MAsunzu yari yaroherejwe n’abamukuriye mu bice ingabo za FARDC zimaze igihe zihanganamo na AFC/M23, bamwe bakavuga ko bwari uburyo bwo kumwikiza ngo bagenzi be bamwicire ku rugamba, cyangwa ngo hazaboneke ibindi bamushinja nk’uko byagiye biba ku bandi Bakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda basigaye mu ngabo za Leta FARDC.
Amasooko yacu aracyakurikirana amakuru ahagije kuri kino kibazo.
Comments are closed.