DRC: Imirwano hagati ya FARDC n’umutwe w’Abanyamulenge witwa TWIRWANEHO yaguyemo abagera kuri 20

8,058
Bamwe mu basirikare ba FARDC

Abantu 20 baguye mu mirwano yashyamiranije abarwanyi ba Twirwaneho n’ingabo za leta ya Kongo FARDC ejo ku wa kabiri muri groupement ya Bijombo Teritware ya Uvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa kabiri taliki ya 4 Mutarama 2022 habaye imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo FARDC n’umutwe w’insoresore wo mu bwoko bw’abanyamulenge uzwi nka TWIRWANEHO, amakuru atugeraho aravuga ko muri iyo mirwano abantu bagera kuri 20 bahasize ubuzima.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobuyobozi bw’ingabo muri Uvira, mu itangazo umuvugizi w’igisirakare cya Kongo muri secteur opérationnel sokola 2, Major Dieudonné Kasereka yageneye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/1/2022, yavuze ko igisirikare cya Kongo cyishe abarwanyi 18 ba Twirwaneho bayobowe na Colonel Makanika nacyo gitakaza abasirikare 2 abandi bane barakomereka mu mirwano yabereye hagati ya Kagogo na Bijombo.

Umwe mu baturage b’Abnyamulenge wari uri ahabereye iyo mirwano, yabwiye itangazamakuru icyateye iyo mirwano, yavuze ko iyo mirwano yatewe n’ingabo za Kongo FARDC bari boherejwe muri ako gace, maze bakihagera batangira kujya mu baturage b’Abanyamulenge batangira gusahura mu mazu, ndetse biba n’inka, uwitwa Patrick ati:

Abo basirikare babaye bakigera hano hano batangira gusaka mu mazu yacu, badusahura bimwe mu bikoresho byacu, batangira no kwadukira inka zacu barababa ndetse badutwara n’andi matungo, nibwo rero bamwe mu basore bamaze kurambirwa akarengane dukorerwa n’ubu butegetsi batangiye kurasana nabo…”

Muri iyo mirwano bivugwa ko itatwaye umwanya munini cyane, bamwe mu Banyamulenge baravuga ko ubutegetsi bwashimutse bamwe mu bakuru b’imiryango, ndetse bashimuta bamwe mu bapasitori, bakaba basaba Leta kubagaruza.

Mu mpera z’umwaka ushize, muri ako gace hakomeje kuvugwa imirwano hagati y’igisirikare cya Leta n’abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bashyizeho umutwe witwa TWIRWANEHO bavuga ko ari umutwe washinzwe mu rwego rwo kurwanaho imiryango yabo yari ibangamiwe yicwa n’igisirikare cya FARDC n’indi mitwe y’inyeshyamba ibashinja kuba ari Abanyarwanda kandi ko badakwiriye gutura muri icyo gihugu.

Comments are closed.