DRC: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta FARDC

5,740

Nyuma y’iminsi ibiri gusa ba Perezida Kagame na Felix Tshisekedi bahuriye i Luanda, biravugwa ko imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC yongeye kubura.

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko imirwano yongeye kubura kuri uyu wa kane taliki ya 8 Nyakanga 2022 hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC i Kanyabusoro, ku birometero bitanu gusa uvuye ku makambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba.

Amakuru atangwa n’ingabo za FARDC avuga ko ari M23 yabateye mu birindiro byabo, ariko M23 yo igahakana ikavuga ko ahubwo ari ingabo za Leta zabateye zishaka kongera kwisubiza uduce zambuwe.

Abaturiye utwo duce baramutse bahunga kuko bemeza ko iyi mirwano yakomeje ku manywa yo kuri uyu wa gatanu.

Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’iminsi gusa ba perezida Paul KAGAME w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC bahuriye muri Angola mu rwego gushakira umuti w’ibibazo bivugwa hagati yabyo, aho u Rwanda rushinja DRC gufasha no gutera inkunga umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, DRC nayo igashinja u Rwanda kuba ariyo ifasha umutwe wa M23 mu buryo butaziguye.

Kugeza ubu u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego n’ubwo DRC yakomeje kuvuga ko ifite ibimeyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda ruri muri Congo gufasha M23.

Comments are closed.