Felix NDEKWE wakiniraga ikipe ya AS Kigali yerekeje muri Rayon Sport

7,143

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kureba niba hari igikombe na kimwe ishobora kwegukana mu mwaka w’imikino utaha.

Muri iyo gahunda ngari, kuri uyu munsi Perezida wa Rayon Sport Jean Fidele UWAYEZU yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na NDEKWE FELIX wakiniraga ikipe ya AS Kigali akaba yari ayimazemo imyaka irenga ibiri.

NDEKWE FELIX w’imyaka 26 yahoze akinira ikipe ya GASOGI United na Marines FC ariko akaba yaje muri Rayon sport avuye muri AS KIGALI

Comments are closed.