DRC: Imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 na FARDC

6,430

Imirwano irimo intwaro ziremereye yubuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.

Ni imirwano yubuye nyuma y’iminsi itanu inama yahurije i Luanda abakuru b’ibihugu na Guverinoma byo mu karere, isabye ko imirwano ihagarara, M23 ikava mu duce yari yarafashe.

AFP yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane humvikanye imbunda ziremereye cyane mu mirwano ihuje M23 na FARDC.

Nubwo bivugwa ko imirwano yubuye, M23 yo ivuga ko itaratangira kurwana, icyakora ngo mu bice bya Masisi, imitwe irimo FDLR, Mai Mai n’indi iri kugana mu nsisiro zituyemo Abatutsi irasa, yegera ahari ibirindiro bya M23.

Umwe mu bavugizi bayo yagize iti “Ntabwo turatangira kurasana nabo, ariko bari kuza badusatira, nibatugeraho turabivuna ntabwo tubareka.”

Iyi mirwano yubuye nyuma y’iminsi ine i Nairobi hasubukuwe ibiganiro bihuza Guverinoma ya RDC n’imitwe irwanira mu Burasirazuba bwayo, icyakora M23 ntabwo yigeze itumirwa.

Byatumye hibazwa ku musaruro uzava muri ibyo biganiro, dore ko mu bigaragara M23 ariyo ihangayikishije RDC kurusha indi mitwe, ndetse uwo mutwe urwana ugaragaza ko ushaka kwigarurira uduce twinshi.

Leta ya RDC ivuga ko idashobora kuganira na M23 mu gihe itarashyira hasi intwaro ngo isubire mu birindiro yahoranye mbere y’Ugushyingo 2021, mu gihe uwo mutwe watsembye ko udashobora gusubira inyuma Leta itarashyira mu bikorwa ibyo bemeranyije mu bihe bitandukanye.

Mu 2013, M23 yasinye amasezerano na Guverinoma ya Congo yemera ko abagize uwo mutwe bahagarika imirwano bakinjizwa mu gisirikare no mu buyobozi bwa Congo, impunzi zigataha, hanyuma ibibazo byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda bigahagarara.

Bamwe mu bagize M23 bahungiye muri Uganda abandi bahungira mu Rwanda, ariko imyaka ibaye icumi ibyo basezeranyijwe bitarakorwa, ari nabyo byatumye igice cya M23 cyari kiri muri Uganda cyegura intwaro.

Comments are closed.