RDC: Abana 11 bo mu muhanda batwikishijwe lisansi

6,890
Kwibuka30

Abana 11 bo mu mihanda ya Kinshasa bazwi nka “Shegués” batwikishijwe lisansi, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga, bavurwa ibikomere.

Byabaye mu rukerera rwo ku wa 30 Ugushyingo 2022, aho bikekwa ko byagizwemo uruhare n’itsinda ry’abana bahanganye.

Ni abana bivugwa ko bararaga kuri stade ya Bandalungwa.

Kwibuka30

Burugumesitiri w’ako gace, Baylon Gaibene, yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko “ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera, abana batabana n’imiryango yabo barara hanze, buriye urukuta rya stade ya Komini, bagizwe n’abahungu icumi n’umukobwa umwe.”

Yakomeje ati:”Baryamye. Nk’uko mubizi, abana batabana n’imiryango yabo baba mu matsinda. Akandi gatsiko karara mu igaraje kazanye lisansi kamena ku bari baryamye muri stade. Batwitse abo 11 bari bahari.”

Nta muntu byemejwe ko yapfuye, ahubwo bakomeretse.

Bahise bajyanwa ku Bitaro bikuru bya Kinshasa kugira ngo bitabweho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.