DRC: Impanuka y’indege yahitanye abagenzi bose yari ihagurukanye.

5,743
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu gihugu cya repubulika iharanira demokrasi ya Congo habereye impana y’indege ihitana umupilote n’abagenzi bari bahagurukanye nayo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni indege ya sosiyete ‘Kin Avia’ yari igiye i Shabunda inanirwa guhaguruka ihita ikora impanuka bituma abayirimo bapfa.

Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga abahitanywe n’iyo mpanuka y’indege ari abantu batatu harimo umupilote na mugenzi we batwaraga iyo ndege hamwe n’umugenzi umwe.

Comments are closed.