Icyoba cy’ubwiyongere bwa Covid-19 butumye uduce tumwe tumwe dushyirwa muri #Gumamurugo#

5,554

Bitewe n’ ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bukomeje kwiyongera mu Karere ka Rubavu, hafashwe icyemezo cyo kugashyira muri gahunda ya Guma mu Karere.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko guhera ku wa Kane, tariki ya 17 Kamena 2021, kariya karere gashyizwe muri Guma mu Karere, kugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) gikomeje gufata indi ntera.

Muri aka karere kandi guhera kuri iriya tariki ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’umugoroba( 7:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 no ku isesengura ryakozwe n’Inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya COVID-19, na nyuma yo kubijyaho inama n’inzego bireba.

Abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa hakoreshejwe ibinyabiziga bemerewe kubizana mu Karere ka Rubavu kandi abafite ibicuruzwa byambukiranya umupaka na bo bemerewe kubyambutsa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Mu turere twa Rutsiro, Burera, Gicumbi na Nyagatare na ho hafashwe izindi ngamba
Itangazo rikomeza rivuga ko mu Karere ka Rutsiro, guhera ejo ku wa 17 Kamena 2021, ingendo zibujijwe guhera saa moya z’umugoroba( 7:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Na ho mu turere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare ho ingendo zibujijwe kuri ariya masaha mu mirenge imwe n’imwe.

Mu Karere ka Gicumbi ni mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga. Mu Karere ka Burera ni mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe. Mu Karere ka Nyagatare ni mu mirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe.

Guverinoma y’u Rwanda irakomeza gukangurira Abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.