DRC: Bane bitabye Imana ubwo FDLR na FARDC bumvanaga intege bapfa amakara

8,891

Amakuru aturuka muri DRC aremeza ko mu gace Mutaho hari kubera imirwano ikaze hagati y’ingabo z’igihugu FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ngo barapfa amakara.

Hari amakuru aturuka mu gihugu cya DRC avuga ko mu gace ka Mutaho, mu birometero 15 gusa ugana i Goma hari kubera imirwano ikomeye ishyamiranije ingabo za Leta FARDC n’umutwe w’Abanyarwanda biganjemo abasize bakoze genocide mu Rwanda FDLR, bikavugwa ko impande zombi zapfuye amakara.

Ikinyamakuru “Rwandatribune” kivuga ko imirwano yatangiye ku kutumvikana hagati y’impande zombi ubwo abasirikare bo mu mutwe wa FDLR batwitse amakara, maze mu gihe batari bayarura, abasirikare ba Leta FARDC barayarura bajya kuyagurisha mu mujyi wa Goma maze ibirwano itangira ubwo.

Abatangabuhamya bavuga ko imirwano yahereye ubwo kurasana biratangira, umwe mu bakozi b’imiryango itabara imbabare Croux Rouge utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko imirwano yabaye nk’ihagaze mu masaha ya saa cyenda bakaba bamaze kubarura imirambo y’abarwanyi 8 ba FDLR biciwe muri iyo mirwano, mu gihe ingabo za leta FARDC bamaze kubarura bane, abandi 10 bakaba bakomeretse.

Kugeza ubu usibye icyo kibazo cy’amakara, ubundi ibyo bice uko ari bibiri bivugwa ko bikorana bya hafi cyane, ku buryo benshi mu bakurkiranira hafi politiki y’akarere bemeza ko ikibazo kitari bumare igihe kirekire kitarabonerwa umuti.

(Inkuru ya KABANO Frank)

Comments are closed.