Nyanza: Urubyiruko rwibutse urundi rubyiruko rwazize genocide yakorewe Abatutsi

5,119
Kwibuka30

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyanza rwibutse urundi rubyiruko rwahitanywe na genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gicurasi 2023, urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro “Igihango cy’Urungano” rwibutse urundi rubyiruko rwahitanywe na geneocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Ni umuhango wabereye mu kigo cya College du Christ Roi giherereye muri ako Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, ubanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka rwaganye ahitwa ku Rwesero hubatswe urwibutso rubitse imibiri y’abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza.

Ni umuhango witabiriwe n’banu bo mu ngeri zitandukanye, harimo abayobozi bo mu Karere ka Nyanza, ndetse na ambasaderi Polisi Denis akaba ari mu bitabiriye uwo muhango.

Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse hasurwa n’urwibutso rwa Nyanza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Madame KAYITESI Nadine, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutegura iyi gahunda yo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. yagize ati: “Kwibuka urubyiruko ni umwanya mwiza wo kubasubiza agaciro, uretse ibyo kandi, kwibuka bidufasha gusobanukirwa amateka yacu

Madame Kayitesi Nadine yakomeje abwira urubyiruko rwitabiriye uwo muhango ko Kwibuka bituma turushaho gufata ingamba zo guhangana n’ingebitekerezo ya Jenoside n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko yongera asaba urubyiruko gukunda Igihugu kugira ngo bizababere imbaraga n’akabando mwitwaza kandi nimukunda Igihugu ntakizabananira.

Visi Meya Kayitesi Nadine ati:”Gukunda igihugu bizababere akabando mwitwaza”

Kwibuka30

Ambasaderi polisi Deny nawe ari mu bitabiriye uno muhango, yahaye ikiganiro urubyiruko rwitabiriye uwo muhango ababwira amateka yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda ariko nawe akomoza ku kintu cyo kwirinda icyo aricyo cyose cyakongera gutandukanya Abanyarwanda kugeza ubwo bigera kuri genocide.

Twibutse ko insanganyatsiko y’uno muhango yavugaga ngo:”Urubyiruko, twahisemo kuba umwe, igihango cyacu”

Bamwe mu banye Nyanza bari bahatuye mbere ndetse no mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi, bemeza ko Abanyenyanza barangwaga n’urukundo ruzira amacakubiri, kugeza ubwo Leta ya Juvenal Habyarimana yatangiye kuhohereza abantu bari bavuye mu gace k’Amajyaruguru ngo bayobore bimwe mu bigo bya Leta nk’ikragaragiro rya Nyabisindu (Laiterie de Nyanza), nka Electrogaz, n’ibindi, ariko ngo n’ubwo byagenze bityo, abo bakiga ntibabashije gukwirakwiza gahunda y’amacakubiri n’urwango rukabije ku batutsi babaga i Nyanza akaba ari nayo mpamvu ishobora kuba yaratumye genocide igera mu gace ka Nyanza itinze gato ugereranije no mu tundi tw’u Rwanda.

Polisi Deny yibukije urubyiruko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuze kugeza kuri genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Leave A Reply

Your email address will not be published.