DRC: Kiliziya gatolika yasabye Leta kuva ku izima ikaganira na M23

2,750
Kwibuka30

Kiliziya gatolika muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasabye Leta iyobowe na Tshisekedi kwemera ikava ku izima ikagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane.

Mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho umutwe wa M23 ukomeje guhangana bikomeye n’igisirikare cya Leta FARDC n’indi mitwe igifasha, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika burasaba Leta iyobowe na Felix Tshisekedi kuva ku izima ikemera kuganira n’umutwe wa M23 urwana uvuga ko uri guharanira uburenganzira bwabo nk’Abakongomani bahejwe mu gihugu cyabo bakitwa Abanyarwanda.

Kiliziya gatolika muri Congo irasanga gukemuza ikibazo intambara atari umuti urambye cyane ko iyo nzira yageragejwe ariko bikanga, ahubwo bigatuma umuturage ariwe uharenganira.

Musenyeri Willy Ngumbi, uhagarariye diyoseze gatolika i Goma mu ntara ya Nord Kivu, niwe uherutse gutangaza ko impande zihanganye muri iyo ntara zakagombye kwemera zikayoboka inzira y’ibiganiro kuko ari yo nzira yonyine yatanga umuti urambye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uwo wihayimana yagaragaje ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abantu muri iyi Ntara, bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatulika ishyigikiye ko inzira z’amahoro ari zo zakemura ibibazo.

Mgr Willy Ngumbi yagize ati: “Turabizi ko hari Paruwase zimwe na zimwe ziri mu gice M23 yafashe n’izindi ziri mu bice Guverinoma igenzura.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abahanganye yaba uruhande rwa Guverinoma cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara. Iyi ikomeje gushyira abaturage mu kaga, nk’uko mubibona muri uyu Mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinshi. Ubuzima buragoye, rero ibi bikwiye guhagarara.

Ni yo mpamvu nkatwe abihayimana duhari, ntabwo tubayeho ngo dushishikarize abantu gukomeza kurwana ahubwo bakwiye kwemera guharika imirwano kugira ngo amahoro agaruke”.

Kwibuka30

Musenyeri Ngumbi kandi avuga ko yizeye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bizabigiramo uruhare kugira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.

Si ubwa mbere Mgr Ngumbi asabye ko mu burasirazuba bwa Congo hagira igikorwa ngo amahoro agaruke, kuko no muri Gashyantare 2023  na bwo ubwo yaturaga igitambo cya Ukarisitiya mu Mujyi wa Goma  yasabye Congo gukemura ibibazo mu mahoro.

Ndetse n’ubwo yari yitabiriye inama y’’Abepisikopi Gatulika muri Afurika yo hagati yabaye mu kwezi gushize, yagarutse kuri iki kibazo gihangayikishije Abanyekongo.

Musenyeri Ngumbi yumvikana anenga ubutegetsi bwa Congo kuba bwaranze kuganira na M23 nyamara ari byo byakemura ibibazo mu mahoro, agahamya ko  gushaka gukemura ikibazo hakoreshweje ingufu za gisirikare batuma abasivili benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.

Kugeza ubu FARDC ishinjwa na M23 kurenga ku masezerano y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bateraniye mu nama zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, za Nairobi, Luanda na Bujumbura, aho bari basabye ubutegetsi bwa Congo kuganira na M23 ariko yo yakomeje kubyanga ikomeza intambara.

Ingabo za EACRF z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri Congo ziturutse mu bihugu bya Sudani y’Epfo, u Burundi, Uganda na Kenya zatangiye gusubira mu bihugu zabyo.

Ni mu gihe Congo yo yakunze kuzishinja kutarwanya umutwe wa M23 nyamara izi ngabo zo zigahamya ko mu byazizanye kwari ugahagarara hagati y’abarwana  kugira bajye mu biganiro bigamije amahoro ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarabyanze ahubwo bukomeza intambara.

Byitezwe ko ingabo zo mu bihugu  byo mu m=Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo SADC ari zo zizaza gufasha FARDC kurwanya M23 nyuma y’aho iza EACRF zizaba zimaze kugenda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.