“Uwagize amanota meza si ko agomba kujya muri kaminuza” Minisitiri w’uburezi mu Rwanda

3,210
Kwibuka30

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatanze umucyo ku bigomba kwitabwaho kugira ngo umunyeshuri yemererwe kujya muri imwe muri za kaminuza za Leta.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yavuze ko Umunyeshuri wese wagize amanota meza atari uko aba agomba gihita ajya kwiga muri kaminuza ya Leta cyangwa se kubona inguzanyo ihabwa abanyeshuri, ahubwo ivuga ko hari ibindi ibindi bintu bisabwa kugira ngo yemererwe kwiga muri kaminuza.

Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza bishingira ku bintu by’ingenzi bitatu, ari byo amanota, amafaranga y’inguzanyo ihari uko angana  n’imyanya iri muri za kaminuza.

Yagize ati: “Kubona buruse cyangwa inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza ntabwo bijyanye n’amanota gusa, kuvuga ngo niba wagize ano manota ntibivuze ngo uzahita ubona ino nguzanyo kubera ko murabizi ko nayo isabwa”.

Ikindi ni uko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza, abanza kubisaba ikamwemerera.

Ati: “Icya mbere ubanza kwemerwa muri kaminuza, usaba muri kaminuza ushaka kujyamo, ishami ushaka kujyamo kaminuza ikakwemerera, yamara kukwemerera ugasaba inguzanyo bivuze ngo rero gusaba inguzanyo bijyana n’inguzanyo ihari bikaba ari byo bigena umubare w’abanyeshuri bari buyihabwe, bikajyana nanone n’imyanya ihari muri iyo kaminuza”.

Kwibuka30

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko imibare y’abajya muri kaminuza ihinduka bitewe n’uko abanyeshuri batsinze.

Ati: “Buri mwaka iyo mibare irahinduka, bivuze ko buri mwaka iyo tugiye gutangira turabanza tukicara, tugakora isesengura tukareba uko abanyeshuri bacu bakoze, akaba ari bwo tubara ayo manota yabo”.

Minisitiri agaragaza ko ari amanota, ari imyanya ari n’amafaranga ari ibintu bihinduka bidahora hamwe.

Ati:“Nanone ibijyanye n’amafaranga y’inguzanyo ku bagiye kujya muri kaminuza, ibyo by’inguzanyo, amafaranga ahari  n’imyanya ihari ni byo bigena amanota y’ababihabwa, bivuze ko bidashobora kuba ari ibintu bidahinduka kubera ko byose bijyana birahinduka”.

Ibi Minisitiri yabitangaje ubwo hatangazwaga amanota asoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2022/2023, tariki ya 4 Ukuboza 2023.

(UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.