DRC: Leta irashinja umutwe wa M23 kubeshya amahanga.
Leta ya Congo irashinja umutwe wa M23 ko wabeshye amahanga ngo yatanze agahenge k’intambara kandi uwo mutwe ukomeje imirwano iwuganisha mu mujyi wa Bukavu.
Patrick Muyaya, uvugira Leta ya Congo yatangaje ko umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye umujyi wa Goma uherutse kubeshya amahanga ko watanze agahenge k’intambara kuko uwo mutwe ukomeje ibikorwa by’imirwano werekeza mu mujyi wa Bukavu.
Ibi uyu muyobozi abivuze nyuma y’aho byemejwe ko uwo mutwe wa M23 waraye wigaruriye agace ka Nyabibwe kari kuri 70km ku muhanda mukuru uva i Bukavu ugana i Goma.
Nyabibwe iri ku ntera irenga gato kilometero 20 mu majyaruguru uvuye kuri centre y’ingenzi ya Kavumu ifite n’ikibuga cy’indege, na yo iri kuri kilometero zirenga 40 uvuye i Bukavu.
Kugeza ubu umutwe wa M23 nturagira icyo uvuga kuri aya makuru.
Iyi mirwano yubuwe nyuma y’umunsi umwe gusa umutwe wa M23 utangaje ko ubaye uhagaritse imirwano ndetse ko nta gahunda yo gufata umujyi wa Bukavu bafite, ibintu Leta ya Congo ivuga ko ari ububeshyi bw’uyu mutwe bivugwa ko ufashwa n’u Rwanda.
Comments are closed.