DRC: Leta yahambirije ambasaderi w’u Rwanda ahabwa amasaha 48 ngo abe yabaviriye ku butaka

6,637

Mu nama bivugwa ko yari ikomeye yaraye ihuje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022 perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, hanzuwe ko ambasaderi Vincent KAREGA uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu agomba guhambira utwangushye akava muri icyo gihugu mu gihe cy’amasaha 48 gusa.

Ibi bibaye nyuma yaho umutwe wa M23 ufashe agace ka Rutshuru, agace kegereye cyane umujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Mu itangazo rya page ebyiri ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa guverinoma Bwana MUYAYA Patrick, rivuga ko Leta yafashe icyo cyemezo cyo kwirukana uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu ari uko u Rwanda rwakomeje gutera ingabo mu bitugu umutwe wa M23.

DRC yakomeje gushinja u Rwanda kugira akaboko mu ntambara ziri kubera muri icyo gihugu zihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23, u Rwanda bikavugwa ko rutera inkunga uwo mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Congo.

Kugeza ubu u Rwanda ntiruragira icyo ruvuga kuri iryo tangazo ryaraye risohowe na Leta ya Congo, ntibiramenyekana niba u Rwanda narwo ruri bukore ibyo k’uhagarariye DRC mu Rwanda cyane ko iryo tangazo ritigeze ritumizaho ambasaderi wabo uri i Kigali.

Comments are closed.